Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo London Economics, ku bufatanye na Higher Education Policy Institute (HEPI) na Kaplan International Pathways, bwerekanye ko mu myaka ibiri ishize umubare w'abanyeshuri mpuzamahanga batangiye amasomo yabo mu Bwongereza wagabanutseho abantu bagera ku 54,500, bingana na 12%.
Abashakashatsi bavuga ko iri gabanuka ryatewe ahanini n'impinduka mu mategeko ya visa, zirimo kubuza abanyeshuri benshi kujyana n'imiryango yabo mu Bwongereza ndetse no gukaza ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe visa yo kwiga.
Nubwo mu mwaka w'amashuri wa 2024–2025 abanyeshuri mpuzamahanga barenga 685,000 batangiye amasomo yabo muri icyo gihugu, raporo ivuga ko igabanuka ryabaye ryamaze guteza igihombo kingana na miliyari £2.9, cyangwa hafi miliyari $3.9 ku bukungu bw'u Bwongereza.
Ubushakashatsi bwerekana ko umunyeshuri umwe mpuzamahanga yinjiriza ubukungu bw'u Bwongereza amafaranga angana na £100,000 ku mpuzandengo. Aya mafaranga ava ku mishahara y'ishuri, amafaranga yo kubaho, ibyo abanyeshuri bagura ndetse n'amafaranga akoreshwa n'imiryango n'inshuti zibasura.
Nubwo aba banyeshuri bazakoresha hafi miliyari £4.7 muri serivisi za Leta zirimo ubuvuzi, umutekano n'ibindi bikorwa rusange, biteganyijwe ko bazinjiriza ubukungu bw'u Bwongereza miliyari £45.1 mu gihe cyose bazaba bahiga.
Ibi bivuze ko inyungu igihugu kizabona zingana na miliyari £40.4, bivuze ko kuri buri £1 Leta ishora ku banyeshuri mpuzamahanga, ubukungu bwunguka hafi £9.70.
Mu rwego rwo gukomeza kugabanya abimukira, Guverinoma y'u Bwongereza yatangaje ko kuva muri uyu mwaka igihe abanyeshuri barangije icyiciro cya Bachelor's cyangwa Master's bemererwaga kuguma mu gihugu nyuma yo kurangiza amasomo kizava ku myaka ibiri kikagabanywa kigere ku mezi 18.
Hari kandi kongerwa amafaranga abanyeshuri basabwa kwerekana ko bafite mbere yo guhabwa visa. Ubu basabwa kugaragaza ko bafite hagati ya £1,171 na £1,529 buri kwezi yo kwifashisha bitewe n'aho bazigira.
Rose Stephenson, ushinzwe politiki n'ingamba muri HEPI, yavuze ko iyi raporo igaragaza neza uruhare abanyeshuri mpuzamahanga bafite mu bukungu bw'u Bwongereza.
Yagize ati:
"Niba Guverinoma ishaka kongera kugabanya umubare w'abanyeshuri mpuzamahanga, ikwiye kumenya ko ibyo bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu, nubwo bishobora kugira inyungu muri politiki."
Na Linda Cowan, umuyobozi muri Kaplan International Pathways, yavuze ko amarushanwa hagati y'ibihugu bishaka gukurura abanyeshuri mpuzamahanga agenda arushaho gukomera.
Yongeyeho ko nubwo u Bwongereza bufite kaminuza zikomeye ku rwego rw'Isi, bugomba gukomeza gutanga isura y'igihugu cyakira neza abanyeshuri kugira ngo bukomeze guhangana n'ibindi bihugu bikomeje gukurura abanyeshuri benshi.
Raporo yerekana ko abanyeshuri mpuzamahanga atari ingenzi gusa mu rwego rw'uburezi, ahubwo bafite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw'ibihugu bibakira. Mu gihe u Bwongereza bukomeje gukaza amategeko y'abimukira, impuguke ziburira ko kugabanya abanyeshuri mpuzamahanga bishobora gutuma igihugu gitakaza miliyari z'amafaranga ndetse kigacika intege mu marushanwa mpuzamahanga y'uburezi.
Source:VnExpress International – UK loses nearly $4B as international student numbers fall: report (20 Nyakanga 2026)