Aya mategeko agamije kurushaho gukumira ikoreshwa ry’itabi ryo mu byuma (vapes) n’ibindi bicuruzwa birimo nikotine, cyane cyane mu bana n’urubyiruko rutarageza ku myaka 18.
Muri ayo mategeko mashya harimo ko bizaba icyaha kugurisha vape cyangwa ikindi gicuruzwa kirimo nikotine umuntu utarageza ku myaka 18. Iri tegeko rizakurikizwa ku bicuruzwa birimo vape zikoreshwa na nikotine, e-liquids, vape pods, coils ndetse n’ibindi bicuruzwa nka nicotine pouches, strips na pearls.
Ikindi cyaha kizashyirwaho ni ukugurira umwana vape cyangwa igicuruzwa kirimo nikotine. Ni ukuvuga ko n’umuntu mukuru uzagura ibyo bicuruzwa abiguriye umuntu utarageza ku myaka 18 na we azaba akoze icyaha.
Amategeko mashya kandi azabuza gutanga vape cyangwa ibindi bicuruzwa birimo nikotine ku buntu, igihe bigamije cyangwa bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kwamamaza ibyo bicuruzwa.
Hari n’ibihano bizareba abacuruza ibyo bicuruzwa ku giciro cyagabanyijwe cyane hagamijwe kubyamamaza. Gutanga cyangwa kugurisha coupon ku giciro cyagabanyijwe cyane kugira ngo abantu bagure ibyo bicuruzwa na byo bizaba bibujijwe.
Ibihano bishobora gutangwa
Umuntu uzafatwa agurisha vape cyangwa ibicuruzwa birimo nikotine umwana utarageza ku myaka 18, cyangwa akabigura abiguriye umwana, ashobora gucibwa ihazabu ya £200 mu Bwongereza, Wales na Scotland. Muri Northern Ireland, ihazabu y'ibanze ishobora kugera kuri £250.
Mu gihe icyaha gikomeye cyangwa gisubiwemo, ihazabu ishobora kuzamuka ikagera kuri £2,500 mu Bwongereza, Wales na Scotland, naho muri Northern Ireland ikagera kuri £5,000.
Aya mategeko mashya azasimbura amwe mu yari asanzweho mu Bwongereza, Wales na Northern Ireland, aho ibihano byari byibanda cyane ku bicuruzwa bya vape birimo nikotine.
Nubwo muri Scotland hari hasanzweho imyaka ntarengwa yo kugurisha vape zirimo n'izidafite nikotine, impinduka nshya zizongeramo n'ibindi bicuruzwa birimo nikotine.
Guverinoma kandi ikomeje gukaza ingamba ku bacuruzi ba vape batubahiriza amategeko. Amaduka ashaka kugurisha e-cigarettes asabwa kubona uruhushya rw’imikoreshereze y’ubutaka, mu gihe ibisobanuro by’icyitwa iduka ricuruza vape na byo bigiye gukazwa kugira ngo ubucuruzi butitwaza ko ari amaduka asanzwe kugira ngo bwirinde amategeko.
Igihugu cy'u Bwongereza cyashyizeho amategeko 5 mashya akakaye ku ikoreshwa rya "Vapes "
