Nyuma y'uwo mukino wabereye i Miami, amagambo Tuchel
yavuze anenga uko ikipe ye yakinnye yateje impaka, cyane cyane nyuma y'uko Jude
Bellingham agaragaje ko umutoza atari gusobanukirwa uko gukina iminota myinshi
mu bushyuhe bukabije byari bimeze.
Mu gihe u Bwongereza bwitegura guhura na Argentina
muri 1/2 cy'irangiza cy’igikombe cy’Isi cya 2026 kuri uyu wa Gatatu saa Tatu
z’ijoro, Tuchel yavuze ko yaganiriye n’abakinnyi kugira ngo bareke gutinda ku byarangiye
ubundi bajye ku mukino wa Argentine.
Yagize ati: "Naganiriye n'abakinnyi bose,
dusesengura umukino. Ubutumwa nabahaye bwari bumwe: twimuke ku byabaye, dutekereze
kuri Argentina."
Uyu mutoza yashimangiye ko nta kibazo afitanye na Bellingham, avuga ko bombi bahuje intego yo gutsinda no guharanira intsinzi.
Tuchel yavuze kandi ko nyuma y'ibiganiro bagiranye,
umubano we na Bellingham warushijeho kuba mwiza.
Mu kiganiro yahaye talkSPORT, yagize ati: "Ubu
twe na Bellingham turikumwe kurusha mbere hose."
Uyu mutoza yanavuze ko abantu bamwe bagerageje
kubyaza umusaruro ayo magambo kugira ngo berekane ko harimo amakimbirane mu
ikipe, nyamara ngo atari ko bimeze.
Yagize ati: "Abantu bashaka kuzana amakimbirane aho atari. Bellingham yari amaze
gukina iminota 120, yatanze imbaraga ze zose. Birumvikana ko ashobora gusubiza
atyo iyo abajijwe ibijyanye n'ibimunenga."
Tuchel yavuze ko mu byo yavuze nyuma y'umukino
harimo no gushima Bellingham, amwita umukinnyi wo ku rwego rw'isi ndetse
anashimira uburyo ikipe ye yagaragaje umutima wo kurwana.
Ku mukino wa 1/2 cy'irangiza barahuramo na
Argentina, Tuchel yavuze ko ari ikipe ikomeye kandi ifite amateka ayitera
imbaraga.
Yagize ati: "Argentina ni ikipe igira ishyaka ridasanzwe kandi ifite ubumwe bukomeye. Ntibacika intege n'iyo batsinzwe igitego. Ariko natwe dufite umutima, ubushake n'imbaraga zo guhangana na bo, kandi twiteguye uwo mukino."

