Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa GCHQ, Anne Keast-Butler, mu ijambo rye rya mbere yavugiye mu ruhame kuva yatangira kuyobora iki kigo. Yavuze ko iyi mibare igaragaza uburemere bw’igihombo u Burusiya bumaze guhura na cyo kuva bwatangira intambara yuzuye kuri Ukraine.
Mu ijambo rye yavugiye i Bletchley Park, ahazwi cyane mu mateka y’u Bwongereza kubera ibikorwa byo gucengera amakuru byabayeho mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Anne Keast-Butler yavuze ko igihugu cye kiri mu bihe bikomeye by’umutekano, aho u Burusiya bukomeje kugaba ibitero byihishe ku bikorwa remezo bikomeye ndetse no ku nyungu z’ibihugu byo mu muryango wa NATO.
Yashimangiye ko u Burusiya bukomeje kwibasira ibikorwa remezo by’ingenzi, inzego za demokarasi, imiyoborere y’ibihugu, ndetse n’icyizere abaturage bafitiye inzego za Leta.
Ukraine na yo yatangaje igihombo yagize
Nubwo impande zombi zikunze gutangaza imibare y’ibihombo by’uwo bahanganye, ntizikunze gushyira ahagaragara imibare yuzuye y’abasirikare bazo bapfuye.
Icyakora, muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye kimaze gutakaza abasirikare bagera ku 55,000 kuva intambara yatangira mu 2022.
Ku ruhande rw’u Burusiya, BBC Russian ifatanyije n’ikinyamakuru cyigenga Mediazona n’abakorerabushake batandukanye bamaze imyaka irenga itatu bakusanya amakuru y’abasirikare bapfuye muri iyi ntambara. Kugeza ubu, bamaze kwemeza amazina y’abasirikare n’abofisiye b’Abarusiya 223,539 baguye ku rugamba.
Nk'uko BBC ibitangaza, abasesenguzi bavuga ko umubare nyawo ushobora kuba munini cyane, kuko imibare yemejwe ishobora kuba ihagarariye hagati ya 45% na 65% gusa by’abose bapfuye.
GCHQ yashinje u Burusiya ibikorwa byo guhungabanya umutekano
Anne Keast-Butler yavuze ko GCHQ ikomeje gukorana n’izindi nzego z’ubutasi n’iz’umutekano kugira ngo ihangane n’ibitero by’ikoranabuhanga, ibikorwa byo gusenya ibikorwa remezo ndetse n’ibikorwa byo kugirira nabi abantu bikorwa n’abakozi b’ubutasi b’u Burusiya.
Yagize ati: “Mu gihe dukomeje gushyigikira Ukraine, Putin ari gusubira inyuma ku rugamba.” Yongeyeho ko GCHQ ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo igabanye ubushobozi bw’u Burusiya bwo guhungabanya umutekano w’u Bwongereza n’ibihugu bifatanyije na bwo.
Ubushinwa na bwo buri mu bihangayikishije u Bwongereza
Umuyobozi wa GCHQ yanagarutse ku Bushinwa, avuga ko bwamaze kuba igihangange mu rwego rwa siyansi n’ikoranabuhanga, ndetse ko buri gushora amafaranga menshi mu bikorwa by’ubutasi, ikoranabuhanga n’ingabo.
Yaburiye kandi ibigo n’abaturage ko iterambere ry’ubwenge buhangano (AI) n’ikoranabuhanga rigezweho riri gutuma amarushanwa hagati y’ibihugu akaza umurego, asaba ko umutekano wo mu ikoranabuhanga uhabwa umwanya wa mbere.
GCHQ ni cyo kigo kinini cy’ubutasi mu Bwongereza gishinzwe cyane cyane umutekano wo mu ikoranabuhanga no gukusanya amakuru y’itumanaho. Gikorera mu mujyi wa Cheltenham kandi kiri mu bigo bitatu bikomeye by’ubutasi bw’u Bwongereza, hamwe na MI5 na MI6.
Iki kigo gifite uruhare runini mu kurinda u Bwongereza ibitero by’ikoranabuhanga, ubujura bw’amakuru ndetse n’ibikorwa by’imitwe mpuzamahanga y’abanyabyaha ikoresha internet mu guhungabanya umutekano n’ubukungu bw’igihugu.
Iyi mibare mishya itangajwe na GCHQ ije mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gufata indi ntera, nyuma y’imyaka irenga ine impande zombi zihanganye mu ntambara imaze guhindura byinshi ku mutekano n’ubukungu bw’Isi.
