U Bwongereza bugiye kubuza abana bari munsi y'imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga

Hanze - 15/06/2026 5:03 PM
Share:
U Bwongereza bugiye kubuza abana bari munsi y'imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga

Leta y'u Bwongereza yatangaje ko igiye gushyiraho itegeko ribuza abana batarengeje imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kubarinda ingaruka mbi ziterwa no kuzikoresha.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko Guverinoma yiteguye gufata ingamba zikomeye zigamije kurinda abana ingaruka ziterwa n’imbuga nkoranyambaga, zirimo agahinda gakabije, ihohoterwa ryo kuri internet ndetse no kuzihindura imbata zazo.

Starmer yavuze ko iki cyemezo kiri mu byo ababyeyi benshi bamaze igihe basaba, nyuma yo kugaragaza impungenge z’ingaruka imbuga nkoranyambaga zikomeje kugira ku buzima bwo mu mutwe no ku mibereho y’abana n’urubyiruko.

Mu mbuga zishobora kugirwaho ingaruka n’iri tegeko harimo TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat, YouTube na X (yahoze ari Twitter), nubwo urutonde ntakuka rw’izizarebwa n’iri tegeko ruzatangazwa mu minsi iri imbere.

Kugeza ubu, iri tegeko riracyategereje kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza. Niriramuka ryemejwe, biteganyijwe ko rizatangira kubahirizwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Uko iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko kubera ko izi mbuga zifitwe n’ibigo byigenga bikorera mu bihugu bitandukanye, hazakoreshwa uburyo bukomeye bwo kugenzura imyaka y’abazikoresha.

Muri gahunda iri gutegurwa, umuntu uzashaka gufungura konti kuri imwe muri izo mbuga azajya asabwa kubanza kwemeza imyaka ye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwizewe. Muri bwo harimo gukoresha ikoranabuhanga risuzuma isura (face scan), indangamuntu cyangwa ubundi buryo bushobora kwemeza imyaka nyakuri y’ukoresha urwo rubuga.

Ikigo cya Ofcom, gishinzwe kugenzura urwego rw’itumanaho mu Bwongereza, ni cyo cyahawe inshingano zo gukora ubushakashatsi no gutegura uburyo bwizewe kandi bwubahiriza uburenganzira bw’abakoresha.

Nubwo abantu benshi bashyigikiye iki cyemezo, hari n’abagifitiye impungenge. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko gukusanya amakuru y’isura cyangwa gukoresha indangamuntu mu kugenzura imyaka bishobora guteza ibibazo bijyanye no kurengera ubuzima bwite bw’abaturage.

Hari kandi abagaragaza ko bamwe mu rubyiruko bashobora gukoresha uburyo bwa VPN cyangwa izindi nzira z’ikoranabuhanga kugira ngo barenge ku mategeko bakomeze gukoresha izi mbuga nkoranyambaga.

Icyakora, Keir Starmer yemeye ko hari abazagerageza guca mu rihumye aya mabwiriza, ariko ashimangira ko intego nyamukuru ari ukurinda abana ingaruka ziterwa n’imbuga nkoranyambaga no gushyira imbere ubuzima bwabo n’imibereho myiza.

Icyemezo gishobora kubera urugero ibindi bihugu

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo cy’u Bwongereza gishobora kubera urugero ibindi bihugu biri gushaka uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu bana.

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi, ibihugu byinshi bikomeje gushaka uburyo bwo kurengera abana n’urubyiruko ibibazo bishobora guterwa no gukoresha internet n’imbuga nkoranyambaga igihe kirekire cyangwa mu buryo budakurikiranwa.

Niramuka ryemejwe, iri tegeko rizaba ari imwe mu ngamba zikomeye u Bwongereza bufashe mu rwego rwo kurinda abana no kubafasha gukura neza mu gihe cy’iterambere ry’ikoranabuhanga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...