TPO ni ikinyabutabire gifasha verini ya gel gukomera no kumurika iyo ishyizwe munsi y'urumuri rwa UV. Icyakora, ubushakashatsi bwerekanye ko gishobora kugira ingaruka ku myororokere ndetse kikaba cyanagira uruhare mu bibazo by'uburumbuke mu gihe kirekire.
Uwo mwanzuro ukurikira uwafashwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), wabujije ikoreshwa rya TPO mu bikoresho byo kwisiga kuva muri Nzeri 2025.
Guhera ku wa 15 Kanama 2026, abakora n'abatumiza mu Bwongereza ntibazongera kwemererwa gushyira ku isoko ibicuruzwa birimo TPO. Nyuma yaho, ku wa 14 Gashyantare 2027, salo zose zo mu Bwongereza, Scotland na Wales zizabuzwa kugura verini zirimo iki kinyabutabire ku bazicuruza.
Icyakora, kugeza kuri iyo tariki ya 14 Gashyantare 2027, salo zizemererwa gukoresha ububiko bwa verini zisanganywe burimo TPO, ariko ntizemerewe kongera kubugura.
Caroline Rainsford, umuyobozi ushinzwe ubumenyi mu Cosmetic, Toiletry and Perfumery Association (CTPA), yavuze ko TPO yabujijwe kubera ibyago ishobora guteza ku buzima bw'umuntu iyo ahuye na yo ku rugero rwo hejuru, cyane cyane ku bijyanye n'imyororokere.
Mu rwego rwo kwitegura iri tegeko, ibigo byinshi bikora verini ya gel birimo OPI, GellifiQue, Glossify na Mylee byatangiye gukora ubwoko bushya bwa verini butarimo TPO, kugira ngo bukomeze gucuruzwa no gukoreshwa mu buryo bwemewe n'amategeko.


