Ubushakashatsi buvuga ko uyu muco umaze imyaka irenga 400, ndetse bamwe bakawukomora ku ngoma ya Warring States Period (mu mwaka ya 475–221 mbere yivuka rya Yezu).
Inkuru ikunze kuvugwa ivuga ko hari umwamikazi wo mu bwami bwa Zhao waherekeje umukobwa we wari ugiye gushyingirwa mu kindi gihugu. Ubwo yamusezeragaho, yarize cyane nk'ikimenyetso cy'urukundo n'agahinda ko gutandukana na we.
Abantu bo mu bwoko bw'Abatujia bafashe uwo muco bawugira igice cy'imigenzo yabo y'ubukwe. Nyuma y'igihe, kurira mbere y'ubukwe byahindutse umuhango usanzwe ukorwa n'abageni b'abakobwa.

Uko uyu muhango ukorwaga
Mu minsi igera kuri 30 mbere y'ubukwe, umukobwa agomba gutangira kurira buri mugoroba mu gihe kingana n'isaha imwe.
Nyuma y'iminsi 10, nyina amwiyungagaho bakarirana, naho nyuma y'indi minsi 10, nyirakuru nawe akaza. Mu minsi ikurikiraho, abavandimwe be, ba nyirasenge n'abandi bagore bo mu muryango na bo bakifatanya muri uwo muhango.
Ibi bituma mu rugo humvikana amajwi y'abagore benshi baririmba banarira icyarimwe, kandi buri wese ashoboraga kuvuga amagambo agaragaza urukundo, gushimira ababyeyi no kwifuriza umugeni ubuzima bwiza.
Kuki barira?
Nubwo kurira bisa nk'aho biterwa n'agahinda, muri uyu muco bifite ibisobanuro byimbitse. Biba ari uburyo umugeni agaragaza gushimira ababyeyi ku rukundo, uburere n'ubwitange bamugaragarije kuva akiri muto.
Nanone bishimangiraga icyubahiro n'ubwubahane hagati y'umuryango avukamo n'uwo agiye gushakamo. Kurira kandi bifatwa nk'ikimenyetso cy'uko umukobwa afite uburere bwiza, azi indangagaciro z'umuco kandi yiteguye inshingano z'urugo.
Muri uwo muhango, umugeni asabirwa umugisha n'ubuzima bwiza mu rugo rushya, mu gihe arira agaragaza amarangamutima yo gutandukana n'umuryango wamureze mu byishimo.
Bigenda gute ku mukobwa utarira?
Nk’uko tubikesha urubuga rwa China Daily, mu bihe byashize, umukobwa utarariraga mbere y'ubukwe yashoboraga gufatwa nk'utazi umuco cyangwa udashimira ababyeyi be. Hari aho byafatwaga nk'ikimenyetso cy'uburere budahagije.
Ni yo mpamvu abakobwa bato bigishwa hakiri kare uburyo bwo kurira no kuririmba izo ndirimbo kugira ngo bazabashe kubikora neza igihe bazashyingirwa.
Kurira ntibyari ugusuka amarira gusa. Byabaga birimo ubuhanzi bwo kuririmba amagambo afite ubutumwa.
Umugeni ashobora kuririmba ashima nyina wamureze, se wamwitayeho cyangwa asaba imigisha ku bo agiye kugira umuryango mushya.
Bamwe mu bagore binzobere muri uyu muhango banigisha abakobwa bato uko baririmba neza ayo magambo.
Ese uyu muco uracyabaho?
Muri iki gihe, uyu muco waragabanutse cyane kubera impinduka z'imibereho, uburezi n'ubuzima bwo mu mijyi. Abenshi mu rubyiruko ntibakiwukurikiza nk'uko byakorwaga mbere.
Icyakora, mu bice bimwe by'Intara ya Sichuan ndetse no mu bwoko bw'Abatujia, uracyakorwa mu rwego rwo kubungabunga umurage ndangamuco.
Hari n'aho ukorwa mu birori by'umuco no mu bukerarugendo kugira ngo werekane amateka n'imigenzo y'ako gace.
Uyu muco werekana ko amarira atavuga buri gihe agahinda. Mu muco w'Abatujia, kurira mbere y'ubukwe ni uburyo bwo kugaragaza urukundo, gushimira umuryango, kubaha ababyeyi no kwakira ubuzima bushya umuntu agiyemo.
Nubwo ku bandi bishobora gusa n'ibidasanzwe, ku bawukurikiza ni umuhango ukomeye ugaragaza indangagaciro z'umuryango, ubumwe n'icyubahiro.
