Politiki y’u Bushinwa yo
mu myaka ya 1980 kugeza muri 2016 yari ishyigikiye ko umuryango umwe ubyara
umwana umwe gusa, abandi bagahabwa ibihano bikomeye.
Li yagize ati: "Ubuzima bwacu
bwahindutse igihombo gikabije." Ku myaka icyenda gusa,
yari amaze kubuzwa uburenganzira bwo kwishimira ubwana bwe. Yajyaga akora
imirimo yo mu rugo kandi agacuruza amafi ku isoko ari kumwe na nyina kugira ngo
babone uko bishyura amande.
Kuri ubu, Zane Li afite
imyaka 25. Yiga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza i Beijing mu bijyanye
n’ubuvuzi, abifashijwemo n’inguzanyo yahawe. Ariko avuga ko adateze na rimwe kuzagira umwana,
kubera ubuzima buhenze n’amarangamutima akomoka ku byo yabayemo akiri umwana.
U
Bushinwa bwahinduye imvugo: Aho guhana ababyaye, noneho burabasaba kubyara
Mu gihe cy’imyaka
myinshi, Leta y’u Bushinwa yagiye ishyiraho ingamba zikakaye zo kugabanya
umubare w’abana bavuka, harimo gukuramo inda ku gahato, gucibwa amande
y’umurengera ndetse no guhagarikirwa serivisi zimwe na zimwe. Ariko uko imyaka
yagiye ishira, imibare y’abana bavuka yakomeje kugabanuka ku buryo buteye
impungenge, bikaba byarateje impinduka muri politiki z’igihugu.
Kuva tariki ya 1 Mutarama
2025, u Bushinwa bwatangiye kujya buhemba buri mubyeyi ubyaye umwana amafaranga 3,600
yuan (akabakaba 500$) buri mwaka, kugeza umwana yujuje imyaka itatu. Ni
ingamba nshya Leta yashyizeho mu rwego rwo kongera urubyaro.
Ariko nubwo hari
impinduka zigaragara mu mvugo n’ibikorwa bya Leta, urubyiruko nka Zane Li
ntirubyemera. Ati: "Kurera umwana muri iki gihe ni ibintu bihenze cyane.
Ayo mafaranga bavuga ni nk’amazi y'inyanja. Ntacyo yamfasha rwose."
Ubushakashatsi bw’Ikigo
YuWa Institute of Population and Development bwagaragaje ko kurera umwana umwe
kugeza ku myaka 18 mu Bushinwa bisaba amafaranga arenga 538,000 yuan, ni ukuvuga inshuro esheshatu z’umusaruro mbumbe ku muturage.
Muri Shanghai, ho ibiciro bihanitse kurushaho, aho bishobora kugera kuri
miliyoni imwe ya yuan.
Politiki y’umwana umwe
yakuweho mu 2016, isimbuzwa iyemerera abaturage kubyara abana babiri, nyuma yongera kuvugururwa mu 2021 aho
umuntu yemerewe kugeza ku bana batatu. Nubwo ari gahunda nshya, ntabwo
byahinduye ibintu ku muvuduko Leta yifuzaga.
Mu 2024, Leta y’u
Bushinwa yatangaje gahunda ya miliyari 90 z’ama-yuan (asaga miliyari 12.5
z’amadolari) yo gufasha imiryango itishoboye irenga miliyoni 20. Ibyo bizajyana
no kongera ikiruhuko ku babyeyi, kubafasha kubona amacumbi no koroshya uburyo
bwo kubona serivisi z’ubuvuzi n’uburezi.
Emma Zang, inzobere mu
mibare y’abaturage akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Yale, yavuze ko ubu
butumwa Leta itanga busobanutse neza, aho yagize ati: "Ubu si ugusaba gusa, ahubwo harimo no
guhemba."
Ariko nanone, Zang
yibutsa ko ibi bihembo bidahagije. Ati: “Ibibazo urubyiruko rufite ntibikemurwa
n’amafaranga gusa. Ibyo ubona no mu bihugu nka Koreya y’Epfo na Japan aho
imbaraga zashyizwe mu gushyigikira imiryango, ariko ntibigire icyo bihindura ku
rwego rw’urubyaro.”
Ingaruka
z’amateka: Abana bamwe barahabutswe
Mu baturage benshi, hari
abakuze bafite igikomere gikomeye cyatewe na politiki y’umwana umwe.
Gao, umukobwa w’imyaka 27 wo mu Ntara ya Jiangsu, avuga ko yakuze atifuzwa
n’umuryango we. Yavutse ari uwa gatanu nyuma y’abakobwa bane. Nyina yamuhishe
igihe kirekire kubera ubwoba bwo guhanwa.
Gao avuga ko ubuzima
yanyuzemo bwatumye yiyemeza kutazashaka cyangwa ngo abyare. Ati: "Kutagira
umwana ni urukundo. Sinshaka ko undi muntu yakura yumva ko atifuzwa nk’uko
byangendekeye."
Zhao June, w’imyaka 29,
nawe avuga ko nta mugambi afite wo kugira umwana. Yakuriye i Beijing, mu gace ka
Haidian kazwiho amashuri akomeye. Ati: "Ubuzima bw’ababyeyi bacu, cyane
cyane abagore, bwari bubabaje. Kubyara umwana byasa no kwiyemeza guhara
ibitekerezo byawe byose."
Abagore
barasabwa kwitanga cyane kurusha ubushobozi bafite
Nubwo Leta ishyira
imbaraga mu gushishikariza abantu kubyara, hari icyuho kinini hagati y’imvugo
n’ibikorwa, cyane cyane mu bijyanye n’uburinganire.
Abakobwa benshi bize
bavuga ko kubaho mu bwigenge, mu
buringanire n’ubwisanzure ari ibintu b’ingenzi kurusha kwikorezwa
umutwaro wo kwita ku muryango Leta itabashije gutegurira uburyo buhamye.
Emma Zang yagize
ati: "U Bushinwa burashaka abana benshi, ariko ntiburasobanukirwa neza ko
sosiyete nyayo ibaha ubushobozi n’umutekano. Kubyara no kurera umwana bisa
n’igitambo ku bagore. Nta mafaranga Leta yatanga yakemura ikibazo cy’ubuzima
bw’imitekerereze, umutekano w’akazi n’ubuzima bwo mu rugo."