U Burusiya: Umugore yafatanwe imiserebanya 116 yayihishe mu ikote ashaka kuyambukana umupaka

Utuntu nutundi - 29/08/2026 11:53 AM
Share:

Umwanditsi:

U Burusiya: Umugore yafatanwe imiserebanya 116 yayihishe mu ikote ashaka kuyambukana umupaka

Abakozi ba gasutamo mu gace ka Kaliningrad mu Burusiya bafashe umugore w’Umurusiya wari agiye kwambuka umupaka ajya muri Poland, aho yari ahishe mu ikote rye imiserebanya 116 mizima, ashaka kuyambukana umuoaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi byabaye ku wa 25 Kanama 2026, ubwo abakozi ba gasutamo bagenzuraga bisi yari igiye kunyura ku mupaka wa Mamonovo-2, uri hafi y’umupaka uhuza Kaliningrad na Poland.

Mu igenzura, abakozi ba gasutamo basanze ww’ikote ry’uyu mugore harimo imifuka mito ikozwe mu gitambaro. Muri buri mufuka harimo imiserebanya iri hagati y’itatu n’itanu, yose hamwe igera kuri 116.

Iyi miserebanya yari ifite uburebure buri hagati ya santimetero 10 na 15. Uwo mugore ntiyari afite ibyangombwa bisabwa byemeza ko yemerewe gutwara izo nyamaswa yambukiranya umupaka.

Nk’uko tubikesha ikinyamakurur Mirror, mu ibazwa, uwo mugore yemereye abakozi ba gasutamo ko yari atwaye izo nyamaswa, avuga ko yari kuzigeza mu Budage kugira ngo ahembwe.

Nyuma y’isuzuma ryakozwe n’impuguke, hamenyekanye ko izo nyamaswa ziri ubwoko bwa secret toadhead agamas.

Ubu bwoko bw’imiserebanya buri mu nyamaswa zirinzwe mu Burusiya kandi buri ku rutonde rwa Red Data Book of Russia, urutonde rugaragaza amoko y’inyamaswa n’ibimera biri mu kaga ko kuzimira burundu, kandi bikwiye kurindwa.

Kubera ko uwo mugore yari afite izo nyamaswa adafite ibyangombwa byemewe, abakozi ba gasutamo batangije dosiye imushinja kurenga ku mategeko ya gasutamo.

Raporo ivuga ko iryo kosa rishobora gutuma acibwa ihazabu ishobora kugera ku nshuro eshatu z’agaciro k’ibintu yari atwaye, ndetse izo nyamaswa zikaba zishobora no gufatirwa.

Nyuma yo kuyifata, imiserebanya yose 116 yashyikirijwe ikigo cyita ku nyamaswa zidasanzwe kugira ngo ibungabungwe kandi ihabwe ubufasha bukenewe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...