U Burusiya bwatangije amasomo ya gisirikare ku bana bafite imyaka 11 kuzamura

Hanze - 01/07/2026 6:57 AM
Share:

Umwanditsi:

U Burusiya bwatangije amasomo ya gisirikare ku bana bafite imyaka 11 kuzamura

Guverinoma y'u Burusiya yatangaje ko guhera mu mwaka w'amashuri wa 2026-2027, abanyeshuri bafite hagati y'imyaka 11 na 17 bazajya bahabwa amasomo ya gisirikare ku buryo bwagutse kurushaho, harimo kwiga gukoresha drones, intwaro, grenade n'uburyo bwo kwitabara mu bihe by'intambara.

Aya mavugurura azatangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa 1 Nzeri 2026, aho azashyirwa mu isomo ritegetswe ryitwa Fundamentals of Homeland Security and Defence (Amahame y'Umutekano n'Uburinzi bw'Igihugu).

Mbere, amasomo ya gisirikare yari agize hafi 20% by'iri somo, ariko ubu azongerwa agere kuri 50% by'amasaha 34 abanyeshuri bamara baryiga mu mwaka.

Minisitiri w'Uburezi w'u Burusiya, Sergei Kravtsov, yavuze ko gahunda nshya igamije gutegura urubyiruko guhangana n'ibibazo by'umutekano igihugu gishobora guhura na byo mu gihe kiri imbere.

Nk’uko tubikesha Metro, mu byo abanyeshuri bazajya biga harimo gukoresha utudege tutagira abapilote (drones), gukora imyitozo yo mu gasozi, gukoresha imbunda zoroheje, gukoresha grenade, ubuvuzi bw'ibanze ku rugamba ndetse n'uburyo bwo kwitabara no kugerageza kurokoka mu bihe by'intambara.

Hari kandi amasomo ajyanye n'amateka y'igisirikare cy'u Burusiya, serivisi z'igihugu, uburyo bwo kwirinda ibitero bikoresha intwaro z'ubumara, iz'ibinyabutabire cyangwa iz'imirasire ishobora kwangiza ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Kravtsov yavuze ko hakenewe gutangira gutegura abana hakiri kare kugira ngo bazabe bafite ubumenyi bukenewe mu kurinda igihugu.

Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda isa cyane n'iyahoze ikoreshwa mu gihe cy'icyahoze ari Soviet Union, aho abanyeshuri bahabwaga imyitozo ya gisirikare mbere yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Nyuma y'uko u Burusiya butangije intambara yeruye muri Ukraine mu mwaka wa 2022, ubutegetsi bwatangiye kongera kwibanda ku gutegura urubyiruko mu bijyanye n'igisirikare.

Biteganyijwe ko aya masomo mu buryo bushya ashobora kubanza gutangirira mu bice birimo Crimea, u Burusiya bwigaruriye, mbere yo gukwirakwizwa mu gihugu hose.

Si ubwa mbere u Burusiya bwinjije amasomo ajyanye n'intambara mu mashuri. Mu 2024, byari bimaze kumenyekarwa ko abanyeshuri batangiye kwigishwa uburyo bwo kwirinda ibitero bya kirimbuzi.

Basobanurirwaga imikorere y'intwaro za kirimbuzi, iz'ibinyabutabire n'izindi ntwaro zishobora kurimbura imbaga, ndetse n'uburyo bwo kwirinda ingaruka zazo.

Iyi gahunda nshya ije mu gihe umwuka wa dipolomasi n'umutekano ukomeje kuba mubi hagati y'u Burusiya n'ibihugu bihuriye mu muryango wa NATO.

Mu minsi ishize, u Burusiya bwatangiye kubaka ibirindiro bishya bya gisirikare hafi y'umupaka wa Finland, nyuma y'uko iki gihugu na Suède byinjiye muri NATO.

Amafoto yafashwe mu kirere agaragaza ko hari kubakwa amazu menshi y'abasirikare, aho bivugwa ko ibyo birindiro bishobora kwakira abasirikare bari hagati ya 4,000 na 6,000.

Abasesenguzi bavuga ko kongera imyitozo ya gisirikare mu mashuri no kubaka ibirindiro bishya ari bimwe mu bimenyetso byerekana ko u Burusiya bukomeje kwitegura ibibazo by'umutekano bushobora guhura na byo mu myaka iri imbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...