Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Abuja, umurwa mukuru wa Nijeriya.
Amb. Andrey Podyelyshev yavuze ko ayo makuru nta shingiro afite kandi adafitanye isano na Leta y’u Burusiya, nubwo iki gihugu gikomeje kongera ubufatanye mu bya dipolomasi, igisirikare n’ubukungu na Nigeria, igihugu gifite abaturage benshi kurusha ibindi muri Afurika.
Asubiza ibibazo by’abanyamakuru, Podyelyshev yemeye ko bishoboka ko hari abantu ku giti cyabo bashobora kuba bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ariko ashimangira ko abo bantu bataba bafite uburenganzira cyangwa ubufasha bwa Leta y’u Burusiya.
Yagize ati: “Niba hari abantu bakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashaka gushishikariza Abanyanijeriya kujya kurwana muri Ukraine, ibyo ntaho bihuriye na Leta y’u Burusiya.”
Yongeyeho ko amakuru yose yaba afite gihamya azashyikirizwa inzego z’umutekano z’u Burusiya kugira ngo akorweho iperereza.
Iki kiganiro cyagarutse kandi ku bufatanye busanzweho hagati y’u Burusiya na Nijeriya mu bya gisirikare n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare. Harimo ibiganiro bijyanye no guhugura abasirikare ba Nijeriya ndetse n’ishoboka ryo gutanga ibikoresho bya gisirikare bikomoka mu Burusiya.
Ambasaderi Podyelyshev yavuze ko hari gahunda zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa, mu gihe izindi zikiri mu biganiro, bikazashingira ku byo Nijeriya ibona ko ari inyungu zayo n’ibyihutirwa.
Yagaragaje ko Nijeriya ifite umwanya ukomeye mu mubano u Burusiya bugirana n’ibihugu bya Afurika, cyane cyane mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba.
Yavuze ko ubufatanye n’iki gihugu “bugira uruhare runini mu kugena ahazaza h’umubano wacu muri Afurika y’Iburengerazuba,” agaragaza ko Nijeriya ishobora kuba inkingi ikomeye mu guteza imbere amahoro n’iterambere muri aka karere.
Uretse umubano w’ibihugu byombi, yongeye gushimangira uko u Burusiya bubona politiki mpuzamahanga, bushyigikira isi igendera ku bihugu byinshi bifite ijambo (multipolar world), kubaha ubusugire bw’ibihugu, no kwamagana ko igihugu kimwe cyiharira kuyobora ibindi mu bibazo mpuzamahanga.
Yanongeyeho ko u Burusiya bushyigikiye ko ibibazo bya Afurika byakemurwa n’Abanyafurika ubwabo, kandi bukamagana ko ibihugu byo hanze byivanga mu miyoborere n’ibikorwa bya politiki by’ibindi bihugu.
Ibiganiro byagarutse kandi ku bufatanye mu bukungu, siyansi n’uburezi. Harimo gahunda yo gushyiraho Ikigo cya Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Nikleyeri (Centre for Nuclear Science and Technology) muri Nijeriya, ndetse no kongera amahirwe ya buruse ku banyeshuri b’Abanyanijeriya bashaka kwiga muri za kaminuza zo mu Burusiya.
Ambasaderi Podyelyshev yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza ubufatanye bw’igihe kirekire, bukubiyemo umutekano, ubucuruzi, uburezi n’imikoranire mu bya dipolomasi ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nkuru ije mu gihe umubano w’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika ukomeje kwaguka, mu gihe na ho ku rundi ruhande intambara iri muri Ukraine igikomeje gukurikirwa n’amahanga menshi.
