Ibi
byaje mu gihe u Burusiya bukomeje gahunda yabwo yo kubaka internet yigenga
(sovereign internet), igamije kugenzura no kugabanya ikoranabuhanga rituruka mu
bihugu by’iburengerazuba, no kongera ubushobozi bwa Leta mu kugenzura itumanaho
rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.
Meta: “Ni
ugushyira abaturage mu kaga”
Mu
kiganiro yahaye ikinyamakuru The Guardian, umuvugizi wa WhatsApp yavuze ko
kugerageza gufunga uru rubuga, rufite abarukoresha barenga miliyoni 100 mu
Burusiya, ari “intambwe isubiza inyuma” kandi ishobora gushyira abaturage mu
kaga.
Yagize
ati “Gushyira kure abarenga miliyoni 100 ku itumanaho ryihariye kandi riteganye
ni intambwe isubiza inyuma, kandi bishobora gutuma umutekano w’abaturage
urushaho guhungabana. Dukomeje gukora ibishoboka byose ngo abakoresha uru
rubuga bakomeze guhuza.”
Meta
ntiyatangaje mu buryo burambuye uko u Burusiya bwagerageje gufunga WhatsApp
cyangwa niba byagezweho ku rugero rungana iki.
Gahunda yo
gushyigikira Max
Iki
cyemezo kivugwa mu gihe Leta y’u Burusiya ishaka guteza imbere urubuga rwayo
rw’itumanaho rwitwa Max, rushyigikiwe na Leta.
Max
rufite abarukoresha bagera kuri miliyoni 55, kandi rwigana cyane uburyo
bw’urubuga rwo mu Bushinwa rwa WeChat, ruzwi nka “super app” kuko ruhuza
serivisi nyinshi muri rumwe.
Mu
mwaka ushize wa 2025, u Burusiya bwategetse ko Max igomba gushyirwa kuri
telefoni nshya zigurishwa muri icyo gihugu. Hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi
bavuze ko uru rubuga rushobora gukoreshwa mu kugenzura no kuneka abaturage,
gusa itangazamakuru rya Leta ryabihakanye.
Telegram na zo
zashyizweho igitutu
Igerageza
ryo gufunga WhatsApp rije rikurikira ibindi bikorwa byo gukaza umurego ku mbuga
nkoranyambaga. Vuba aha, Telegram, urundi rubuga rukoreshwa n’abarenga miliyoni
60 mu Burusiya buri munsi na rwo rwagaragaje ibibazo birimo kugenda gahoro no
gutinda kohereza amashusho na video.
Umushoramari
w’umurusiya washinze Telegram, Pavel Durov, wanze kuvuga rumwe n’ubutegetsi
akimukira i Dubai, yanenze icyo cyemezo, avuga ko “kugabanya ubwisanzure
bw’abaturage atari igisubizo cyiza,” anashimangira ko Telegram iharanira
ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’uburenganzira ku buzima bwite.
Facebook,
Instagram na Snapchat byakuweho
Nk’uko
byatangajwe n’ikinyamakuru Financial Times, ubuyobozi bw’u Burusiya bwakuye
WhatsApp ku rutonde rw’imbuga zemerewe gukorera muri iki gihugu, urwo rutonde
rukorwa n’urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru n’ikoranabuhanga rwitwa
Roskomnadzor.
Ni
nako byagendekeye Facebook na Instagram, nazo zifitwe na Meta. Mu mpera za 2025
kandi, Snapchat yarafunzwe, mu gihe FaceTime ya Apple yashyiriweho imbogamizi.
Umuvugizi
wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko niba Meta yubahirije amategeko y’u
Burusiya kandi ikaganira na Leta, hashobora kubaho ubwumvikane.
Yagize
ati “Niba Meta yemeye kubahiriza amategeko yacu no kugirana ibiganiro n’inzego
zibishinzwe, bishobora gutuma habaho amasezerano. Ariko nibigumya ku mwanzuro
udahinduka wo kutubahiriza, nta mahirwe ahari.”
Kugeza
ubu, ntiharamenyekana niba WhatsApp izongera gukora neza mu Burusiya cyangwa
niba iki gihugu kizakomeza gushyira igitutu ku mbuga zifitwe n’ibigo byo mu
Burengerazuba.

