Guverineri wa Krime Sergey Aksyonov, yavuze ko ibitero byibasiye cyane agace ka Kerch, ndetse bikangiza ibikorwa remezo by’ingenzi. Yatangaje ko lisansi izakomeza guhabwa gusa inzego z’ubutabazi n’ibigo bya Leta kugeza igihe umutekano uzongera kugaruka.
Mu gihe kimwe, ikigo gishinzwe amashanyarazi muri Krime, Krymenergo, cyatangaje ko ibice byinshi byasigaye mu mwijima nyuma y’uko ibikorwa remezo by’amashanyarazi byangijwe n’ibi bitero.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeje ko ingabo ze ari zo zakoze ibi bitero, avuga ko byari bigamije ibikorwa bya gisirikare n’ibikorwaremezo bifasha u Burusiya gukomeza intambara.
Mu byo byibasiwe harimo ububiko bw’amavuta n’ikiraro cya Kerch Bridge, gihuza Krime n’u Burusiya. Zelensky yagize ati: “Iki ni igisubizo ku bitero u Burusiya bukomeje kugaba ku baturage bacu no ku mijyi yacu.”
Ibi bitero bibaye mu gihe Ukraine ikomeje kongera ubushobozi bwo kugaba ibitero kure y’imirongo y’urugamba. Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibitero nk’ibi bimaze guhungabanya igice kinini cy’inganda z’u Burusiya zitunganya amavuta, bikagira ingaruka ku bukungu n’ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare.
Nubwo imirwano ku rugamba rw’imbere ikomeje kuba myinshi, ibi bitero byerekana ko intambara iri no kwimukira ku bikorwa remezo n’umutungo w’ibihugu byombi.
