U Burundi: Umuraperi B-Face yasabye anakwa umugore we - AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/06/2026 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

U Burundi: Umuraperi B-Face yasabye anakwa umugore we - AMAFOTO

Umuraperi wo mu gihugu cy’u Burundi, B Face ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusaba akanakwa umugore we Inabeza Ada Nevine, mu birori byabaye ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2026.

Ibi birori byabereye mu muryango w’abakunzi be n’inshuti za hafi, aho B Face na Inabeza Ada Nevine bagaragaye bishimye cyane, bahamya urukundo rwabo mu buryo bugaragara, banasangira ibihe by’ingenzi biganisha ku kubaka urugo.

Amakuru yizewe avuga ko mbere y’ibi birori byo gusaba no gukwa, ku wa 4 Kamena 2026, B Face yari yamaze no kwambika impeta Nevine, amwereka ko yamaze gufata icyemezo cyo kumugira umugore we, nyuma y’urukundo rwabo rwamaze igihe kinini rukomeje gukura.

Mu magambo y’abari aho, ngo urwo rugendo rwabo rwagaragaraga nk’urw’abantu babiri bumvikana neza kandi basobanukiwe aho bashaka kugana, aho byari byuzuyemo ibyishimo, imbyino n’amarangamutima y’urukundo.

Ubu bakaba binjiye ku mugaragaro mu rugendo rwo kwitegura ubukwe, aho abakunzi babo bakomeje kubifuriza ishya n’ihirwe mu muryango mushya bagiye kubaka.

Mu butumwa bwuje amarangamutima, B-Face aherutse kuvuga ko ibyo yari yarahoze arota ubu byahindutse amasezerano y’urukundo agiye kubaho ubuziraherezo.

Yagize ati: “Byari indoto none bibaye amasezerano. Byavuye mu kwibaza bihinduka ubuziraherezo. Uyu munsi dutangiye urugendo rw’ibyiza turi kumwe. Inseko yawe nziza, umutima wawe mwiza n’ibihe byiza twasangiye byose byarangiriye ku ijambo rimwe wavuze: ‘Ego’. Reka dutangire urugendo rwacu uyu munsi. Ubukwe ni vuba.”

Nubwo ataratangaza itariki nyir’izina y’ubukwe, B-Face yahamije ko iminsi isigaye ari mike kugira ngo asezerane imbere y’amategeko n’imbere y’Imana n’umukunzi we Ada Nevine, bityo bagatangira ubuzima bushya bw’urugo.


Umuraperi B-Face yasohoye amafoto agaragaza ko yasabye anakwa umukunzi we


B-Face yakunze kuvuga ko yanyuranye muri byinshi n’umugore we, ibyatumye yiyemeza kubana nawe


B-Face n’umugore we bari kwitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...