U Burundi: Mugisha Monica yambuwe ikamba, ashinjwa imyitwarire mibi

Imyidagaduro - 19/05/2026 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

U Burundi: Mugisha Monica yambuwe ikamba, ashinjwa imyitwarire mibi

Sosiyete itegura irushanwa rya INGO S.A yatangaje ko Mugisha Monica Celeste atakiri ufite ikamba rya Miss Popularity 2025 mu irushanwa rya Miss Burundi, nyuma yo gufata icyemezo cyo kurimwambura kubera kutubahiriza amabwiriza n’amasezerano yagiranye n’abategura iryo rushanwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Gicurasi 2026, INGO S.A yavuze ko Mugisha Monica yakoze ingendo zitandukanye hanze y’igihugu atabanje kubimenyesha cyangwa gusaba uburenganzira nk’uko amategeko agenga abitabiriye irushanwa abiteganya.

Ubuyobozi buvuga ko bwagerageje inshuro nyinshi kumusaba ibisobanuro n’inyandiko zigaragaza impamvu z’izo ngendo, ariko ntibabona ibisubizo. Ibi ngo byafashwe nko kurenga ku nshingano n’imyitwarire idahwitse ku muntu wahawe ikamba mu irushanwa rikomeye.

Nyuma y’icyo cyemezo, Mugisha Monica Celeste yambuwe burundu ikamba rya Miss Popularity 2025 ndetse anabuzwa gukoresha iryo zina, ibirango by’irushanwa cyangwa ibindi byose bifitanye isano na Miss Burundi, haba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru cyangwa ahandi hose.

INGO S.A yanatangaje ko umuntu wese uzakomeza gukoresha iryo kamba cyangwa ibiranga irushanwa mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cyafashwe ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwavuze ko iki cyemezo kigamije kurinda isura n’icyubahiro cya Miss Burundi, gushingira ku ndangagaciro zirimo kubahiriza amategeko, inshingano n’ubunyamwuga bw’abahatana.

Iki cyemezo cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko uwatsindiye ikamba agomba kubahiriza amasezerano yose arigenga, mu gihe abandi basanga hakwiye gusobanurwa neza impamvu z’izo ngendo zatumye afatirwa iki cyemezo gikomeye.

Kugeza ubu, Mugisha Monica Celeste nta tangazo rirajya ahagaragara ku ruhande rwe risubiza iki cyemezo.

Mugisha Monica Celeste yambuwe ikamba rya Miss Popularity 2025 muri Miss Burundi nyuma yo gushinjwa kutubahiriza amabwiriza agenga irushanwa, INGO S.A ikavuga ko yafashe ingendo hanze y’igihugu atabanje kubimenyesha cyangwa gusaba uburenganzira


Umurundikazi Mugisha Monica yambuwe ikamba, ashinjwa imyitwarire mibi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...