Amakuru
y’ibanze avuga ko yari ari wenyine muri iyo modoka, nta barinzi bari kumwe na
we. Iyo modoka kandi igaragaraho ibimenyetso by’uko yagize impanuka. Gusa
kugeza ubu, impamvu nyayo y’urupfu rwe ntiramenyekana.
Umunyamabanga
Mukuru wa Guverinoma y’u Burundi, Jérôme Niyonzima, yemeje aya makuru, ariko abwira Iris News yo mu Burundi, ko
hakwiye gutegerezwa itangazo rya Leta risobanura neza ibyabaye.
Nanone,
amakuru yemejwe n’abashinzwe umutekano ndetse n’ab’iperereza bavuganye
n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, bavuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo
hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Kugeza
ubu, nta gisubizo kiraboneka ku cyaba cyamwishe. Nubwo hari amakuru yacicikanye
ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko bishobora kuba byatewe n’impanuka yo mu
muhanda, hari n’abandi bavuga ko hari ibindi bikiri mu iperereza.
Gabby
Bugaga yari azwi cyane mu rwego rw’itangazamakuru n’itumanaho mu Burundi.
Yakoze imirimo itandukanye irimo no kuba mu Nteko Ishinga Amategeko, no mu
nzego zishinzwe gutegura amatora mu gihugu. Yanabaye umunyamakuru kuri Radio na
Televiziyo y’igihugu ‘RTNB’.
Yari
azwi kandi mu bikorwa byo gutunganya no gukwirakwiza amakuru ya Leta, ndetse no
guteza imbere imikoranire hagati y’inzego za Leta n’itangazamakuru ryo mu
gihugu no hanze yacyo.

Gabby Bugaga wari Minisitiri Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Burundi yitabye Imana

Gabby yasanzwe mu modoka ye yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026
