Mu
kwezi gushize ikigo Médecins Sans Frontières cyatangaje ko Korera "irimo
gukwirakwira vuba vuba" mu gace ka Cibitoke, ko mu byumweru bibiri bya
mbere by'uko kwezi abantu hafi 200 bashyizwe mu bitaro.
Ku bw'ibyo, hahise hafatwa ingamba zikakaye zirimo kubuza abantu kuramukanya bahana
ibiganza ndetse banategeka buri rugo kugira ubwiherero (Umusarane) bufite isuku
ihagije.
Leta
ivuga ko kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka abantu barenga igihumbi ari bo barwaye
Korera mu gihe abapfuye ari batandatu. Gusa n’ubwo ibyo ari byo bitangazwa, ni imibare
abakurikirana iyi ndwara bavuga ko ishobora kuba iri hejuru cyane y'iyi
yatangajwe.
Indwara
ya Korera (izwi kandi nka Cholera mu Cyongereza) ni indwara yandura cyane
iterwa n’agakoko kitwa Vibrio cholerae, gafata umuntu iyo anyoye cyangwa arya
ibiryo byanduye n’amatembabuzi cyangwa imyanda y’umuntu urwaye iyo ndwara.
Korera
ikwirakwira cyane binyuze mu:
Amazi
yanduye (nk’ayo abantu banywaho cyangwa bakoresha mu guteka).
Ibiryo
byanduye, cyane cyane ibitekerwa cyangwa bitunganyirizwa mu mazi yanduye.
Kudakaraba
intoki neza nyuma yo kuva ku musarane cyangwa gufasha urwaye Korera.
Ibimenyetso
by’iyi ndwara bitangira kwigaragaza hagati y’amasaha 12 na 5 iminsi nyuma yo
kwandura, kandi bishobora kuba bikomeye cyangwa byoroheje. Harimo:
Kugira
impiswi (imeze nk’amazi y’umuceri)
Kuruka
kenshi
Gutakaza
amazi menshi mu mubiri (dehydration)
Gucika
intege, umutwe, cyangwa gususuruka
Mu
gihe bikomeye, umuntu ashobora gupfa mu masaha make kubera kubura amazi
n’imyunyu ngugu mu mubiri.
