U Burundi bwahinduye ushinzwe ibikoresho bya gisirikare nyuma y'ibisasu byaturikiye i Bujumbura

Hanze - 23/04/2026 7:45 AM
Share:

Umwanditsi:

U Burundi bwahinduye ushinzwe ibikoresho bya gisirikare nyuma y'ibisasu byaturikiye i Bujumbura

Itegeko rya Perezida w'u Burundi ryasohotse kuri uyu wa Kane, ryahinduye bamwe mu bayobozi bakuru mu buyobozi bw'igisirikare cy’u Burundi, cyane cyane mu gushyiraho umusirikare mushya ushinzwe ibikoresho bya gisirikare ku rwego rw’igihugu.

Iri tegeko risohotse rikurikira uguturika kwabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Werurwe mu nkambi yitwa “Camp Base” iri ku Musaga mu mujyi wa Bujumbura, ibintu byateye impungenge zikomeye ku buryo ibikoresho bya gisirikare bibikwa, bicungwa n’uburyo bicungwamo.

Iyo nkambi izwiho kubikwamo ibirwanisho, amavuta n’ibindi bikoresho bya gisirikare, iri mu gace gafite abantu benshi, ibyo bikaba byangereye ingaruka z'ibyangiritse dore ko n'abaturage bagize  ubwoba.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko byatewe n’ikibazo cy’umuyaga w’amashanyarazi mu bubiko bw’imbunda ariko mu kiganiro cyatanzwe nyuma, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko nta muyaga w’amashanyarazi uri mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare, ibintu byatumye haza impungenge ku bisobanuro byatanzwe mu ntangiriro.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...