Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo ni bwo umutoza w'ikipe y'igihugu y'Abarundi Jimmy Ndayizeye yahamagaye abakinnyi 22 bogomba kwitegura imikino
ibiri ya gicuti bazakinamo na Comoros na Myanmar. Ni abakinnyi barimo abazamu 3, ba myugariro 4, abakina hagati 8 n'abakinnyi 7 bakina basatira izamu.
Abakinnyi bahamagawe. Abazamu: Nahimana Jonathan, Ndikumana Justin, Arakaza Arthur.
Ba myugariro: Marco Weymans, Nzeyimana Oselev, Ndizeye Eric na Moussa Omar.
Abakina hagati: Ndayishimiye Youssuf, Nshimiyimana Jospin, Nduwarugira Christophe, Ntibazonkiza Saido, Nzigamasabo Steve, Bigirimana Gael, Irutingabo Tresor na Irakoze Piclaire.
Ba rutahizamu Berahino Saido, Abdoul Fiston, Amissi Mohammed, Kanakimana Bienvenue, Amissi Cedric, Bigirimana Blaise na Bimenyimana Caleb.
Irutingabo Tresor na Irakoze Piclaire nibo bakinnyi bahamagawe bwa mbere muri iyi kipe. Irutingabo Tresor akinira ikipe ya KVC Westerlo yo mu Buburigi, akaba yarayigezemo mu 2019 avuye muri Aigle Noir FC, naho Irakoze Piclaire akinira ikipe ya Yani Malatyaspor yo muri Turkey aho akinana Nshimiyimana Jospin na we wahamagawe. Biteganyijwe ko tariki 10 Ugushyingo u Burundi buzakina na Comoros naho tariki 15 Ugushyingo Myanmar yakire u Burundi.