Aba bakinnyi bombi bakaba barakiniye igihugu cy’ u Bwongereza mu makipe y’ ingimbi ariko bikaba byari bigoye kuri bo kuba babona umwanya mu ikipe nkuru.
Abakinnyi 3 bakina mu Rwanda aribo Nizigiyimana Abdoul Karim bakunze kwita Mackenzi, Fuadi Ndayisenga na Amiss Cedric nabo bari kuri uru rutonde rw’ abakinnyi bazifashishwa ku mukino bazakina n’ ikipe ya Botswana
Aba nibo bakinnyi bahamagawe mu ntamba ku rugamba bakina hanze y’ u Burundi:
- Ntibazonkiza Saidi akina muri Pologne
- Berahino Saido wa West Brom yo mu Bwongereza
- Bigirimana Gaël wa Newcastle yo mu Bwongereza
- Ndikumana Yamin Selemani wa FC Tirana yo muri Albaniya
- Nahayo Valery wa La Gantoise yo mu Bubiligi
- Habarugira David asanzwe akinira FC Brusselsyo yo mu Bubiligi
- Kwizera Pierre wa A.F.A.D yo muri Côte d’Ivoire
- Papy Faty wa Bidvest University yo muri Afurika y’Epfo
- Nsabiyumva Fréderic akinira Jomo Cosmos yo muri Afurika y’Epfo
- Nduwarugira Christophe wa FC Chibuto yo muri Mozambique
- Tambwe Amissi wa Simba yo muri Tanzania
- Kavumbagu Didier akinira Azam yo muri Tanzania
- Kaze Gilbert wa Simba yo muri Tanzania
- Amissi Cédric akinira Rayon Sports yo mu Rwanda
- Nizigiyimana Abdoul Karim akinira Rayon Sports yo mu Rwanda
- Ndayisenga Fuad akinira Rayon Sports yo mu Rwanda
- Nizeyimana Johane akina muri Portugal
- Irakoze Filose akinira Skellefteå ff yo muri Suwede)
- Nzokira Jeff akinira Djibouti Telecom yo muri Djibouti
Mukundabantu Alphonse