U Burundi bwahamagaye 2 bakina mu Bwongereza, abakinnyi bose bahamagawe 19 bakina hanze y'igihugu cy' u Burundi

Imikino - 03/05/2014 11:48 AM
Share:

Umwanditsi:

U Burundi bwahamagaye 2 bakina mu Bwongereza, abakinnyi bose bahamagawe 19 bakina hanze y'igihugu cy' u Burundi

Mu bakinnyi bashyizwe ahagaragara n’ikipe y’igihugu y’u Burundi ku mukino bafitanye n’igihugu cya Botswana harimo abakinnyi 2 bakina ku mugabane w’ Uburayi mu gihugu cy’ u Bwongereza aribo Saido Berahino ukinira ikipe ya West Bromwhich ndetse na Gael Bigirimana nawe ukinira ikipe ya Newcastle zombi zo mu bwongereza.

Aba bakinnyi bombi bakaba barakiniye igihugu cy’ u Bwongereza mu makipe y’ ingimbi ariko bikaba byari bigoye kuri bo kuba babona umwanya mu ikipe nkuru.

Abakinnyi 3 bakina mu Rwanda aribo Nizigiyimana Abdoul Karim bakunze kwita Mackenzi, Fuadi Ndayisenga na Amiss Cedric nabo bari kuri uru rutonde rw’ abakinnyi bazifashishwa ku mukino bazakina n’ ikipe ya Botswana

Aba nibo bakinnyi bahamagawe mu ntamba ku rugamba bakina hanze y’ u Burundi:

  1. Ntibazonkiza Saidi  akina muri Pologne
  2. Berahino Saido wa West Brom yo  mu Bwongereza
  3. Bigirimana Gaël wa Newcastle yo mu Bwongereza
  4. Ndikumana Yamin Selemani wa FC Tirana yo muri Albaniya
  5. Nahayo Valery wa La Gantoise yo mu Bubiligi
  6. Habarugira David asanzwe akinira FC Brusselsyo yo mu Bubiligi
  7. Kwizera Pierre wa A.F.A.D yo muri Côte d’Ivoire
  8. Papy Faty wa Bidvest University yo muri Afurika y’Epfo
  9. Nsabiyumva Fréderic akinira Jomo Cosmos yo muri Afurika y’Epfo
  10. Nduwarugira Christophe wa FC Chibuto yo muri Mozambique
  11. Tambwe Amissi wa Simba yo muri Tanzania
  12. Kavumbagu Didier akinira Azam yo muri Tanzania
  13. Kaze Gilbert wa Simba yo muri Tanzania
  14. Amissi Cédric akinira Rayon Sports yo mu  Rwanda
  15. Nizigiyimana Abdoul Karim akinira Rayon Sports yo mu Rwanda
  16. Ndayisenga Fuad akinira Rayon Sports yo mu Rwanda
  17. Nizeyimana Johane akina muri Portugal
  18. Irakoze Filose akinira Skellefteå ff yo muri Suwede)
  19. Nzokira Jeff akinira Djibouti Telecom yo muri Djibouti
Mukundabantu Alphonse

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...