Ikigo cy’u Burundi gishinzwe ubucuruzi no kohereza icyayi mu mahanga, OTB, kivuga ko citeganyijwe ko mu gihugu hazaboneka umusaruro wa toni 36,000 z’icyayi muri 2025 yose, mu gihe mu 2021 hasaruwe izirenga 51,000.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango, Umuyobozi wa OTB, Gilles Mukundwa, yavuze ko iri gabanuka ry’umusaruro ryatewe n’impamvu zitandukanye, zirimo igabanuka ry’isoko mpuzamahanga, ikibazo cy’ibura ry’ifumbire ndetse no gutakaza icyizere kw’abahinzi b’icyayi.
OTB ivuga ko ikibazo cy’isoko mpuzamahanga cyagize uruhare rukomeye mu kugabanya umusaruro w’icyayi w’u Burundi. Umwe mu masoko y’ingenzi u Burundi bwagurishagamo icyayi ni Oman, ariko iki gihugu kimaze igihe gifite ibibazo ku masoko cyari gisanzwe kigishoramo icyayi.
Ibi byatumye Oman igabanya ingano y’icyayi igura mu Burundi, bigira ingaruka ku mikorere ya OTB ndetse n’ubushobozi bwo guhemba abahinzi amafaranga bifuza.
Abahinzi batangiye kurandura imirima y’icyayi
Kuva muri 2024, abahinzi b’icyayi babarirwa mu magana batangiye kurandura icyayi mu mirima yabo, bavuga ko amafaranga bakura mu buhinzi bw’icyayi atakijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze.
Aba bahinzi bavuga ko nubwo bakomeje gukora ubu buhinzi, amafaranga babona ku musaruro wabo adahagije kugira ngo abashe guhangana n’ikiguzi cyo kubaho n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi.
Muri 2025, Leta y’u Burundi yazamuye igiciro cy’ikiro kimwe cy’amababi y’icyayi kuva ku mafaranga 350 kigera kuri 500.
Nubwo igiciro cyazamutse, abahinzi bakomeje kuvuga ko amafaranga 500 ku kilo adarahagije, bityo bakifuza ko cyakongera kikazamurwa.
OTB ivuga ko ikibazo cy’igiciro cy’icyayi kikiri gusuzumwa, ariko ko igihe cyo gutangaza ikindi giciro gishya kitaragera. Iki kigo kandi kivuga ko hari ikibazo gikomeye cy’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi bw’icyayi.
Mbere, u Burundi bwatumizaga igice cy’ifumbire ikenerwa mu buhinzi bw’icyayi mu Burusiya na Ukraine. Icyakora, ibihugu byombi bimaze imyaka biri mu ntambara, ibintu byagize ingaruka ku itangwa ry’ifumbire no kuyigeza ku bahinzi.
Kuva muri 2021 kugeza muri 2025, umusaruro w’icyayi mu Burundi wavuye kuri toni zirenga 51,000 ugera kuri toni 36,000, bivuze ko wagabanutse ku rugero hafi 30%.
Kugabanuka k’umusaruro, ibibazo by’isoko mpuzamahanga, ibura ry’ifumbire ndetse no kutanyurwa kw’abahinzi bikomeje gushyira igitutu ku rwego rw’ubuhinzi bw’icyayi mu Burundi.
