Muri iyi minsi, ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi byahuye n’ubushyuhe budasanzwe, aho ubushyuhe buri gutuma habaho impfu, gufunga amashuri ndetse n’ibibazo mu bikorwa remezo.
Abahanga bavuga ko u Burayi ari wo mugabane uri gushyuha cyane kurusha ahandi ku Isi, aho ubushyuhe bwiyongera inshuro zigera kuri ebyiri cyangwa eshatu ugereranyije n’impuzandengo y’Isi.
Ibi bituma ibikorwa remezo bitateguwe neza bihura n’ibibazo gari ya moshi zirangirika kubera ubushyuhe, insinga z’amashanyarazi zigahungabana, ndetse n’amazu menshi akabamo ubushyuhe bukabije.
Mu Bufaransa, igihugu kiri mu byibasiwe cyane n’ubu bushyuhe, hari imijyi yageze ku bushyuhe bwo hejuru kurusha ubundi bwigeze kubaho. Kuko abayobozi batangaje ko abantu benshi bamaze gupfa, harimo abaguye mu mazi mu gihe abantu benshi bari gushaka ahantu hari. ubukonje kubera ubushyuhe bukabije.
Mu Bwongereza na ho hatanzwe umuburo ukomeye w’ubushyuhe bushobora gushyira ubuzima mu kaga. Amashuri menshi yafunze andi agabanya amasaha yo kwiga, mu gihe abaturage basabwe kwitwararika cyane cyane mu ngendo no mu bikorwa byo hanze.
Muri Espagne, ubushyuhe bwarenze dogere 113 Fahrenheit hafi 45°C z'ubushyihe mu bice bimwe na bimwe byo mu majyepfo y’igihugu, bituma igihugu hafi ya cyose gitanga imbuzi ku baturage.
Ni mu gihe Ibihugu byinshi by’i Burayi byashyizeho impuruza z’ubushyuhe bukabije, aho bimwe byageze ku rwego rwo hejuru cyane mu kuburira abaturage
Abahanga basobanura ko ubu bushyuhe buterwa n’ikintu bita “heat dome” aho umwuka ushyushye ufatwa hejuru y’agace runaka ugakomeza kuguma aho, bigatuma ubushyuhe bwiyongera nk’aho hari umupfundikizo uri gufunga ubushyuhe.
Nubwo ubu buryo bw’ikirere bushobora kubaho mu mpeshyi, abahanga bavuga ko igikomeye ubu ari ubukana bw’ubushyuhe buri kuboneka, bukaba buri kongerwa cyane n’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa bya muntu birimo gukoresha cyane ibicanwa bitera imyuka ihumanya.



