U Buholandi: Joshua Ishimwe yakoze ubukwe na Gloria mu birori byasusurukijwe na Lionel Sentore

Imyidagaduro - 21/06/2025 7:20 PM
Share:

Umwanditsi:

U Buholandi: Joshua Ishimwe yakoze ubukwe na Gloria mu birori byasusurukijwe na Lionel Sentore

Umuramyi Joshua Ishimwe, uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zivanzemo umudiho wa gakondo nyarwanda, yakoze ubukwe n’umukunzi we Gloria Mutoni mu birori byihariye byabereye mu gihugu cy’u Buholandi ku wa 21 Kamena 2025.

Ubukwe bwabo bwatangiye saa tatu za mu gitondo (09:00am) n’igikorwa cyo gusaba no gukwa cyabereye ahitwa Plantsoen 3, 4926 RA Lage Zwaluwe Netherlands. Ni umuhango waranzwe n’umuco nyarwanda, aho umuhanzi Sentore Lionel, uzwi mu njyana gakondo, ari we waririmbye mu buryo bw’umwimerere, asusurutsa abari aho ndetse akaninjiza abageni mu birori byo kwakira abatumiwe byabaye nyuma ya saa kumi z’umugoroba (16:00pm).

Nyuma yo gusaba no gukwa, abageni basezeraniye imbere y’Imana saa saba (13:00pm), kuri Stalkaarsen 19, 4205 PG Gorinchem, aho hahurije inshuti n’imiryango baturutse imihanda yose, by’umwihariko abo mu muryango w’umugeni Tharcisse Ndayambaje na Alexis Nsengimana watumiye abari inshuti zabo bose.

Ubukwe bwabo bwari buherekejwe n’ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 89:34 rigira riti: “Sinica isezerano ryanjye, sinahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye.” Ryari nko gusiga umukono w’Imana ku rugendo rw’urukundo rwabo.

Joshua Ishimwe: Umuririmbyi wa Gospel wihariye mu njyana ya gakondo

Joshua Ishimwe azwi nk’umuhanzi winjiye mu muziki afite umwihariko! Akomora ku kuba akora indirimbo za ‘Gospel’ azivanga n’injyana gakondo nyarwanda, ibintu byatumye mu myaka itatu ishize arushaho gukundwa cyane mu bakunzi b’umuziki uramya Imana.

Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2000, muri korali y’abana mu rusengero. Nubwo icyo gihe atari azi ko uwo muziki ushobora kuzarimira ubuzima, byaje kumuhindurira amateka. Uyu musore w’imyaka 25 amaze kunyura mu matsinda atandukanye y’abaramyi nka Urugero Music, ndetse yakoranye bya hafi n’abahanzi nka Yvan Ngenzi na René Patrick, bamufashije kurushaho gukura no kwisanga mu muziki.

Mu 2021, Ishimwe yabwiye TNT ko yagize igitekerezo cyo guhuza indirimbo z’Imana n’injyana gakondo “mbifashijwemo na Yvan Ngenzi.” Yavuze ko byanaturutse ku buryo akunda gakondo ndetse akumva yifuza gutanga ubutumwa bw’Imana mu mwambaro w’umuco nyarwanda.

Amazina ye yatangiye kwamamara ubwo yashyiraga hanze indirimbo nka ‘Amasezerano’, n’izindi zamuhesheje izina ry’umuhanzi ugaragaza ubusobanuro mu bihangano bye. Ati: “Hari igihe natekerezaga aho nzakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere, ariko Imana yohereje abamfasha bituma ntangira urugendo.”

Nubwo yari afite ubwoba nk’abandi bahanzi bose b’inshuro ya mbere, yaje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibirori by’umuco n’iyobokamana

Ubukwe bwa Joshua na Gloria bwari buhuje inzego ebyiri zikomeye mu buzima bwabo: iyobokamana n’umuco nyarwanda. Byari ibirori byuzuye urukundo, ukwemera n’ishema ry’uko nyirubwite ari umuhanzi wageze ku rwego rwo gushyigikira ibihangano bye n’urukundo rwe n’Imana binyuze mu mubano n’umukunzi we.

Josh Ishimwe yakoze ubukwe n’umukunzi we Gloria kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025


Josh wamamaye mu ndirimbo zinyuranye n’umukunzi we bakoreye ubukwe mu Buholandi


Josh Ishimwe yaririmbiye umukunzi we muri ubu bukwe yisunze indirimbo ze zinyuranye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...