U Bufaransa: Marie Clémentine Dusabejambo mu bahawe icyubahiro mu iserukiramuco rya ‘Cannes’

Imyidagaduro - 16/05/2026 6:39 AM
Share:

Umwanditsi:

U Bufaransa: Marie Clémentine Dusabejambo mu bahawe icyubahiro mu iserukiramuco rya ‘Cannes’

Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo umaze imyaka azamura izina rya sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, yagaragaye mu bagore b’indashyikirwa bahawe icyubahiro mu iserukiramuco rikomeye rya sinema rya Festival de Cannes ririmo kubera mu Bufaransa ku nshuro ya 79.

Dusabejambo yashimiwe binyuze mu birori bya “Women in Cinema Gala” byateguwe na Red Sea Film Foundation ku wa 14 Gicurasi 2026, byabereye muri Hotel du Cap-Eden-Roc i Cap d’Antibes mu Bufaransa, mu rwego rwo guha agaciro abagore bakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya sinema ku Isi.

Uyu mushinga wa “Women in Cinema” ugamije gushyigikira abagore bakora ibikorwa bya sinema n’inkuru zishingiye ku muco n’ubuzima bwa sosiyete, binyuze mu kubaha amahugurwa, inkunga ndetse no kubafungurira amarembo ku rwego mpuzamahanga.

Marie Clémentine Dusabejambo yashyizwe mu bagore batandatu bashimiwe muri uyu mwaka kubera uruhare rwe mu guteza imbere inkuru zifite aho zihurira n’ubuzima bw’Abanyarwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Yari kumwe n’abandi bagore bafite amazina akomeye muri sinema ku migabane itandukanye, barimo umukinnyi wa filime n’utunganya ibikorwa bya sinema wo muri Nigeria Genevieve Nnaji, umukinnyi wa filime wo mu Buhinde Tara Sutaria, umuhanga mu gutunganya filime wo muri Indonesia Kamila Andini, umuhanga mu gukora filime wo muri Mexique Aixa Kay ndetse n’umunya-Maroc Laïla Marrakchi.

Ibi birori byitabiriwe n’abarimo abayobozi bakomeye mu ruganda rwa sinema n’ibyamamare mpuzamahanga.

Mu bari bahari harimo umuyobozi wa Red Sea Film Foundation, Jomana Alrashid, Umuyobozi Mukuru wayo Faisal Baltyuor, umukinnyi wa filime wo muri Amerika Demi Moore, umukinnyi wa filime Diane Kruger, Rami Malek ndetse na Michelle Rodriguez.

Kuba Dusabejambo yagaragaye muri aba bagore bashimiwe ni indi ntambwe ikomeye kuri sinema nyarwanda ikomeje kugenda imenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mu myaka ishize, ibikorwa bye byagiye bigaragara mu maserukiramuco atandukanye akomeye ku Isi, aho yakomeje kugaragaza inkuru zifite umwihariko ku mateka, umuco n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Iserukiramuco rya Festival de Cannes riri kuba kuva ku wa 12 kugeza ku wa 23 Gicurasi 2026, rikaba rikomeje guhuriza hamwe abakora sinema, abakinnyi ba filime n’abakunzi bayo baturutse hirya no hino ku Isi.


Marie-Clémentine Dusabejambo yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda nyuma yo gushimirwa muri “Women in Cinema Gala” yabereye muri Festival de Cannes mu Bufaransa


Abagore batanu bahawe icyubahiro mu iserukiramuco ’Festival de Cannes’ iri kuba ku nshuro ya 79


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...