U Bufaransa: Kirikou Akili w'i Burundi ararembye, mu gihe bivugwa ko yarozwe

Imyidagaduro - 08/06/2026 6:39 AM
Share:

Umwanditsi:

U Bufaransa: Kirikou Akili w'i Burundi ararembye, mu gihe bivugwa ko yarozwe

Umuhanzi w’Umurundi Kirikou Akili, uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu gihugu cye, arembeye mu Bufaransa nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye bwatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Amakuru yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, avuga ko uyu muhanzi yafatiwe n’ikibazo cy’uburwayi mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa, aho yari amaze iminsi ari mu rugendo rw’ibitaramo.

Bivugwa ko nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bukomeye, hahise hiyambazwa imbangukiragutabara yamujyanye kwa muganga kugira ngo yitabweho byihuse. Yajyanywe mu bitaro bya Hopital Saint Philibert, aho abaganga bahise batangira kumwitaho.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kirikou Akili ari kwinjizwa mu modoka y’abatabazi mbere yo kujyanwa kwa muganga, ibintu byateye impungenge abakunzi be n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye.

Uyu muhanzi yari aherutse gutaramira mu Bufaransa ku wa 6 Kamena 2026 mu gitaramo cyitabiriwe n’abafana benshi, ndetse amakuru yakomeje gukwirakwira nyuma y’umunsi umwe gusa avugaga ko ubuzima bwe bwahindutse mu buryo butunguranye.

Mu gihe amakuru nyayo ku cyateye ubu burwayi ataratangazwa n’abaganga cyangwa abo mu muryango we, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru avuga ko yaba yarozwe. Icyakora, nta makuru yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha arashyigikira ibyo bivugwa.

Amakuru ava hafi y’uyu muhanzi agaragaza ko nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze, yatangiye kugarura agatege ku mugoroba w’uwo munsi nubwo yakomeje kuguma mu bitaro kugira ngo abaganga bakomeze gukurikirana ubuzima bwe.

Inkuru y’uburwayi bwa Kirikou Akili yakanguye imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki w’i Burundi no hanze yabwo, aho benshi bakomeje kumwifuriza gukira vuba no kongera gusubira mu bikorwa bye bya muzika.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwe cyangwa abo mu muryango we ntibaragira icyo batangaza ku buryo burambuye ku kibazo cy’ubuzima bwe, mu gihe abakunzi be bakomeje gutegereza amakuru mashya amwerekeyeho.

Kirikou Akili yafashwe n’uburwayi butunguranye bwatumye yihutanwa kwa muganga, ni mu gihe hari abavuga ko yahawe uburozi


Kirikou Akili yafashwe n'uburwayi nyuma yo gutamira mu gihugu cy'u Bufaransa, ku wa 6 Kamena 2026 mu gitaramo gikomeye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...