U Bufaransa: Jules Sentore mu myiteguro yo kuririmba mu iserukiramuco rigiye gutangizwa

Imyidagaduro - 05/10/2026 9:59 AM
Share:

Umwanditsi:

U Bufaransa: Jules Sentore mu myiteguro yo kuririmba mu iserukiramuco rigiye gutangizwa

Umuhanzi Jules Sentore umaze imyaka agaragaza umwihariko mu muziki nyarwanda ushingiye ku muco, yamaze kugera mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho agiye gutaramira mu iserukiramuco rigamije kwerekana no guteza imbere umuco w’u Rwanda n’u Burundi.

Jules Sentore yatumiwe mu “Festival Culturel – 1ère édition”, iserukiramuco rizaba ku wa 17 Ukwakira 2026, ribere i Place Charles de Gaulle, Neuville-sur-Saône, mu gace ka Lyon mu Bufaransa.

Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikaba ryateguwe na Le Ballet des Grands Lacs, mu rwego rwo guhuza Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Bufaransa, ndetse no kugeza ku bantu bo muri icyo gihugu ubukungu bw’umuco w’ibihugu byombi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Jules Sentore yavuze ko yamaze kugera mu Bufaransa ndetse imyiteguro yo kwitabira iki gitaramo iri kugera ku musozo.

Yagezeyo ku wa Kane w’icyumweru gishize, mbere y’itariki y’iserukiramuco, kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwitegura ndetse no kwitabira ibindi bikorwa byari bifitanye isano n’urugendo rwe.

Yavuze ati “Namaze kuhagera kandi n’imyiteguro yo kuririmba igeze kure. Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, akaba ari nanjye muhanzi ugiye kuririmba ritangizwa ku mugaragaro, bivuze ko ari ugufungurira amarembo n’abandi bahanzi.”

Jules Sentore kandi yavuze ko kuba yarageze mu Bufaransa mbere y’itariki y’igitaramo bitatewe gusa n’iserukiramuco, kuko yari afite n’ubukwe bw’inshuti ye yagombaga kwitabira.

Iri serukiramuco rizaba ari umwanya wo kwerekana imbyino, ingoma, umuziki n’izindi ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’u Burundi.

Ryateguwe n’Abarundi baba mu Bufaransa, ariko rikaba ryaragutse rigashyiramo n’abahanzi n’abakora umuco bakomoka mu Rwanda. Intego nyamukuru ni ugukomeza kubumbatira umuco w’ibihugu byombi no kuwugeza ku bantu batuye mu Bufaransa.

Jules Sentore yavuze ko kuba ari mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco ari ishema kuri we, cyane cyane ko azaba ahagarariye u Rwanda mu gitaramo cyibanda ku muco w’ibihugu byombi.

Ati “Ni iserukiramuco rigamije kwizihiza umuco w’ibihugu byombi nk’abavandimwe. Ryubakiye ku guteza imbere umuco wacu, rero navuga ko ari ishema rikomeye kuri njye kuba naserukiye igihugu, kandi niteguye kuzitwara neza.”

Uretse Jules Sentore, ku rubyiniro hazagaragara n’amatsinda y’ababyinnyi n’abahanzi bafite aho bahuriye n’umuco nyarwanda n’uw’Abarundi, barimo Abajuje de Lyon, Intare z’Umuco Lyon na Troupe Iragi France.

Hazaba kandi imbyino gakondo, ingoma n’umuziki uzafasha abitabiriye gusobanukirwa ubukungu bw’umuco w’u Rwanda n’u Burundi.

Ku wa 10 Ukwakira 2026, hazaba ibirori byo kwizihiza isabukuru ye, mbere y’uko azakomeza kwitegura igitaramo cyo ku wa 17 Ukwakira.

Ibi bituma urugendo rwe mu Bufaransa rutaba urw’igitaramo kimwe gusa, ahubwo rukaba n’umwanya wo guhura n’abakunzi b’umuziki we ndetse n’Abanyarwanda n’Abarundi baba muri icyo gihugu.

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho guhuza umuziki gakondo n’imiririmbire igezweho, mu njyana yagiye irangwa n’umwihariko we wa Afro-fusion.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zagiye zimushyira mu bahanzi bafite uruhare mu gukomeza kugeza umuco nyarwanda ku bantu benshi, cyane cyane mu rubyiruko.

Mu ndirimbo ze zizwi harimo “Udatsikira,” “Rutemikirere,” “Agafoto,” “Dimba Hasi,” “Ngera,” “Iyizire” na “Mama.”

“Udatsikira” ni imwe mu ndirimbo zamufashije kumenyekana cyane, ndetse akaba ari na yo yahaye izina album ye ya mbere. “Rutemikirere” na yo yamenyekanye mu bitaramo bitandukanye byibanda ku muziki gakondo.

“Agafoto” yagaragaje undi ruhande rwa Jules Sentore mu ndirimbo z’urukundo, mu gihe “Dimba Hasi” yo yubakiye cyane ku mbyino n’umuco nyarwanda.

Hari kandi “Ngera”, indirimbo yagarukaga ku muco no ku butumwa bugenewe abakobwa, “Iyizire” yo ikaba yarakunzwe nk’indirimbo y’urukundo n’imitoma.

“Mama” ni imwe mu ndirimbo ze zifite inkuru ikomeye ku buzima bwe, kuko yayihimbiye umubyeyi we witabye Imana, agaragazamo urugendo rw’ubuzima banyuranyemo.

Kuri Jules Sentore, gutaramira mu iserukiramuco rihuza u Rwanda n’u Burundi i Lyon bizaba ari undi mwanya wo gukomeza kumenyekanisha umuziki n’umuco nyarwanda hanze y’igihugu.

“Festival Culturel – 1ère édition” izaba ku wa 17 Ukwakira 2026, i Place Charles de Gaulle, Neuville-sur-Saône, mu Bufaransa, aho Jules Sentore azaba ari mu bahanzi b’imena bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco rishya ryibanda ku muco w’u Rwanda n’u Burundi.

Jules Sentore yamaze kugera mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho agiye gutaramira mu iserukiramuco “Festival Culturel – 1ère édition” rizaba ku wa 17 Ukwakira 2026, rikazahuza umuco w’u Rwanda n’u Burundi


Jules Sentore agiye kuba umwe mu bahanzi bazatangiza ku mugaragaro “Festival Culturel – 1ère édition” i Lyon mu Bufaransa, aho azahurira ku rubyiniro n’amatsinda arimo Abajuje de Lyon, Intare z’Umuco Lyon na Troupe Iragi France


Jules Sentore yavuze ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco rizizihiza umuco w’u Rwanda n’u Burundi, avuga ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kuwumenyekanisha no kuwugeza ku batuye mu Bufaransa

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'UMUDENDE' YA JULES SENTORE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...