Jules Sentore yatumiwe mu “Festival Culturel – 1ère
édition”, iserukiramuco rizaba ku wa 17 Ukwakira 2026, ribere i Place Charles
de Gaulle, Neuville-sur-Saône, mu gace ka Lyon mu Bufaransa.
Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikaba
ryateguwe na Le Ballet des Grands Lacs, mu rwego rwo guhuza Abanyarwanda
n’Abarundi baba mu Bufaransa, ndetse no kugeza ku bantu bo muri icyo gihugu ubukungu
bw’umuco w’ibihugu byombi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Jules Sentore yavuze ko yamaze
kugera mu Bufaransa ndetse imyiteguro yo kwitabira iki gitaramo iri kugera ku
musozo.
Yagezeyo ku wa Kane w’icyumweru gishize, mbere y’itariki
y’iserukiramuco, kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwitegura ndetse no
kwitabira ibindi bikorwa byari bifitanye isano n’urugendo rwe.
Yavuze ati “Namaze kuhagera kandi n’imyiteguro yo kuririmba igeze
kure. Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, akaba ari nanjye muhanzi
ugiye kuririmba ritangizwa ku mugaragaro, bivuze ko ari ugufungurira amarembo
n’abandi bahanzi.”
Jules Sentore kandi yavuze ko kuba yarageze mu Bufaransa
mbere y’itariki y’igitaramo bitatewe gusa n’iserukiramuco, kuko yari afite
n’ubukwe bw’inshuti ye yagombaga kwitabira.
Iri serukiramuco rizaba ari umwanya wo kwerekana imbyino,
ingoma, umuziki n’izindi ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’u Burundi.
Ryateguwe n’Abarundi baba mu Bufaransa, ariko rikaba
ryaragutse rigashyiramo n’abahanzi n’abakora umuco bakomoka mu Rwanda. Intego
nyamukuru ni ugukomeza kubumbatira umuco w’ibihugu byombi no kuwugeza ku bantu
batuye mu Bufaransa.
Jules Sentore yavuze ko kuba ari mu bahanzi bazitabira iri
serukiramuco ari ishema kuri we, cyane cyane ko azaba ahagarariye u Rwanda mu
gitaramo cyibanda ku muco w’ibihugu byombi.
Ati “Ni iserukiramuco rigamije kwizihiza umuco w’ibihugu
byombi nk’abavandimwe. Ryubakiye ku guteza imbere umuco wacu, rero navuga ko
ari ishema rikomeye kuri njye kuba naserukiye igihugu, kandi niteguye kuzitwara
neza.”
Uretse Jules Sentore, ku rubyiniro hazagaragara n’amatsinda
y’ababyinnyi n’abahanzi bafite aho bahuriye n’umuco nyarwanda n’uw’Abarundi,
barimo Abajuje de Lyon, Intare z’Umuco Lyon na Troupe Iragi France.
Hazaba kandi imbyino gakondo, ingoma n’umuziki uzafasha
abitabiriye gusobanukirwa ubukungu bw’umuco w’u Rwanda n’u Burundi.
Ku wa 10 Ukwakira 2026, hazaba ibirori byo kwizihiza
isabukuru ye, mbere y’uko azakomeza kwitegura igitaramo cyo ku wa 17 Ukwakira.
Ibi bituma urugendo rwe mu Bufaransa rutaba urw’igitaramo
kimwe gusa, ahubwo rukaba n’umwanya wo guhura n’abakunzi b’umuziki we ndetse
n’Abanyarwanda n’Abarundi baba muri icyo gihugu.
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho guhuza
umuziki gakondo n’imiririmbire igezweho, mu njyana yagiye irangwa n’umwihariko
we wa Afro-fusion.
Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zagiye
zimushyira mu bahanzi bafite uruhare mu gukomeza kugeza umuco nyarwanda ku
bantu benshi, cyane cyane mu rubyiruko.
Mu ndirimbo ze zizwi harimo “Udatsikira,” “Rutemikirere,”
“Agafoto,” “Dimba Hasi,” “Ngera,” “Iyizire” na “Mama.”
“Udatsikira” ni imwe mu ndirimbo zamufashije kumenyekana
cyane, ndetse akaba ari na yo yahaye izina album ye ya mbere. “Rutemikirere” na
yo yamenyekanye mu bitaramo bitandukanye byibanda ku muziki gakondo.
“Agafoto” yagaragaje undi ruhande rwa Jules Sentore mu
ndirimbo z’urukundo, mu gihe “Dimba Hasi” yo yubakiye cyane ku mbyino n’umuco
nyarwanda.
Hari kandi “Ngera”, indirimbo yagarukaga ku muco no ku
butumwa bugenewe abakobwa, “Iyizire” yo ikaba yarakunzwe nk’indirimbo
y’urukundo n’imitoma.
“Mama” ni imwe mu ndirimbo ze zifite inkuru ikomeye ku
buzima bwe, kuko yayihimbiye umubyeyi we witabye Imana, agaragazamo urugendo
rw’ubuzima banyuranyemo.
Kuri Jules Sentore, gutaramira mu iserukiramuco rihuza u
Rwanda n’u Burundi i Lyon bizaba ari undi mwanya wo gukomeza kumenyekanisha
umuziki n’umuco nyarwanda hanze y’igihugu.
“Festival Culturel – 1ère édition” izaba ku wa 17 Ukwakira
2026, i Place Charles de Gaulle, Neuville-sur-Saône, mu Bufaransa, aho Jules
Sentore azaba ari mu bahanzi b’imena bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco
rishya ryibanda ku muco w’u Rwanda n’u Burundi.


Jules Sentore agiye kuba umwe mu bahanzi bazatangiza ku
mugaragaro “Festival Culturel – 1ère édition” i Lyon mu Bufaransa, aho
azahurira ku rubyiniro n’amatsinda arimo Abajuje de Lyon, Intare z’Umuco Lyon
na Troupe Iragi France

Jules Sentore yavuze ko atewe ishema no guhagararira u
Rwanda mu iserukiramuco rizizihiza umuco w’u Rwanda n’u Burundi, avuga ko
yiteguye gutanga umusanzu we mu kuwumenyekanisha no kuwugeza ku batuye mu
Bufaransa

