U Bufaransa: Jado Kelly yateguye igitaramo “Heaven In The Room” yatumiyemo Peace Hozy na Emmy Vox

Imyidagaduro - 20/05/2026 8:40 AM
Share:

Umwanditsi:

U Bufaransa: Jado Kelly yateguye igitaramo “Heaven In The Room” yatumiyemo Peace Hozy na Emmy Vox

Umuhanzi nyarwanda uba mu Bufaransa, Uwimana Jean de Dieu uzwi nka Jado Kelly, yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera mu Bufaransa.

Iki gitaramo cyiswe “Heaven In The Room – Night of Worship Season 1”, kizaba tariki ya 26 Kamena 2026 kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kibere kuri 410 PL Louise Michel, Noisy - Le Grand, 93160.

Cyateguwe na Jado Kelly abinyujije mu muryango we wa Trinity Ministry ku bufatanye na Zion Temple CC Paris, kikazaba kirimo ibihe byihariye byo kuramya no kwegera Imana. 

Muri iri joro ryitezweho kuba iridasanzwe, Jado Kelly azaba ari kumwe n’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, Peace Hozy ndetse na Emmy Vox, bazafatanya mu bihe byo guhimbaza Imana no gusangiza abazitabira ubutumwa bwubaka imitima. Umuvugabutumwa azaba ari Pastor John Irakoze, Umushumba Mukuru wa God's Kingdom Ministry.

“Heaven In The Room” ni uguhura kw’ijuru n’isi

Mu kiganiro Jado Kelly yagiranye na inyaRwanda, yavuze ko yahisemo kwita iki gitaramo “Heaven In The Room” kubera ubutumwa bwimbitse iri zina rifite.

Yasobanuye ko iri zina risobanura ibihe bidasanzwe aho ubwiza bw’Imana bumanuka hagati y’abantu, bakinjira mu busabane bwimbitse nayo bafite imitima iciye bugufi, inyotewe no kuyegera no kuyumva mu buryo bwihariye.

Ati: “Ni igitekerezo gishingiye ku kwizera ko kuramya Imana mu kuri no mu mwuka kuzana impinduka zifatika mu buzima bw’umuntu. Iyo abantu bahuriye hamwe bafite umutima umwe wo gushaka Imana, habaho atmosphere y’umwuka ituma imitima ikorwaho, ubuzima bugahinduka kandi abantu bakumva ko Imana iri hagati yabo.”

Jado Kelly yavuze ko atifuza ko iki gitaramo cyaba gusa umwanya wo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, ahubwo ko kizaba ijoro ryihariye ryo kwakira ubwiza bw’Imana mu buryo bwimbitse.

Yagize ati: “Ni ijoro rigamije gufasha abantu guhura n’Imana, kunezererwa nayo, kumva amahoro yayo, urukundo rwayo n’ihumure rituruka mu kubaho kwayo.”

Uyu muramyi yavuze ko yizera ko abazitabira bazabonamo gukira indwara, kubohoka no kongera guhemburwa mu mitima yabo.

Ati: “Nizera ko ahari kuramya k’ukuri haba kubohoka, gukira indwara zananiranye, umutima ugahembuka, abantu bakagarurirwamo ibyiringiro ndetse bamwe bagahabwa imbaraga nshya zo gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.”

Jado Kelly yavuze ko iki gitaramo kirangwa n’ibihe byimbitse byo kuramya no guhimbaza Imana, gusenga, kwakira ijambo ry’Imana ndetse no gusangira ubuhamya bw’ibyo Imana yakoreye abantu batandukanye.

Hazaririmbwa indirimbo zo kuramya zizafasha abazitabira kwinjira mu busabane bwimbitse n’Imana, ndetse hanatanzwe ubutumwa bwubaka imitima kandi bugahumuriza abantu. Ati: “Intego ni uko buri wese uzaza azabona umwanya wo kwegera Imana no kumva akozweho n’ubuntu bwayo.”

Yavuze ko yiteze kubona abantu benshi bongera gukanguka mu buryo bw’umwuka, abandi bagafata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo.

Impamvu yatumiye Peace Hozy na Emmy Vox

Peace Hozy na Emmy Vox ni abaramyi bakunzwe mu muziki nyarwanda bazitabira iki gitaramo cya Jado Kelly. Peace Hozy akunzwe mu ndirimbo "Ruhuka", "Uganze", "Itabaza" n'izindi. Emmy Vox akunzwe mu ndirimbo "Kubera Imana", "Nakupenda" n'izindi.

Jado Kelly yavuze ko yahisemo gutumira Peace Hozy na Emmy Vox kubera umutima bafite wo gukorera Imana ndetse n’uburyo impano zabo zikora ku mitima y’abantu. Ati: “Nahisemo Peace Hozy na Emmy Vox kubera ko ari abaramyi bafite umutima wo gukorera Imana by’ukuri kandi bafite impano zikora ku mitima y’abantu mu buryo bwihariye.”

Yakomeje avuga ko indirimbo zabo n’ubutumwa batanga bifasha benshi kwinjira mu bihe byo kuramya no kwegera Imana. Ati: “Bafite uburyo bwiza bwo kuyobora abantu mu kuramya kandi bakorana ukwicisha bugufi, ibintu bifite agaciro gakomeye muri uyu murimo.”

Yongeyeho ko aba baramyi bafite icyerekezo cyiza kandi bafite uruhare rukomeye mu gukomeza no kubaka generation y’iki gihe n’iy’ejo hazaza binyuze mu muziki wo kuramya Imana.

Jado Kelly yavuze ko nyuma y’iki gitaramo afite indi mishinga myinshi iri gutegurwa harimo indirimbo nshya ndetse n’ibindi bikorwa bizakomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu no kubafasha kwegera Imana.

Ati: “Intego yanjye ni ugukomeza gukora umuziki ufasha abantu guhura n’urukundo rw’Imana, ukabaha ibyiringiro kandi ukabatera imbaraga mu rugendo rwabo rwo kwizera.”

Yanavuze ko iki gitaramo ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi biri imbere. Ati: “Ku badukurikira no ku bakunzi b’umuziki wacu, ndagira ngo mbabwire ko iki gitaramo ari intangiriro y’ibindi byinshi byiza biri imbere.

Turabashimira urukundo n’inkunga bakomeje kutwereka kandi twizeye ko Imana izakomeza gukora ibintu bikomeye binyuze muri uyu murimo.”

"Iyo abantu bahuriye hamwe bafite umutima umwe wo gushaka Imana, habaho atmosphere y’umwuka ituma imitima ikorwaho, ubuzima bugahinduka kandi abantu bakumva ko Imana iri hagati yabo.” Jado Kelly

Peace Hozy ugezweho mu muziki wa Gospel ategerejwe mu Bufaransa mu gitaramo yatumiwemo na Jado Kelly

Emmy Vox uherutse gushyira hanze album nshya agiye gutaramira ku mugabane w'Uburayi

Jado Kelly yateguye igitaramo “Heaven In The Room” yatumiyemo Peace Hozy na Emmy Vox



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...