U Bufaransa bwateye umugongo Infantino ushaka kongera kuyobora FIFA

Imikino - 09/09/2026 3:48 PM
Share:

Umwanditsi:

U Bufaransa bwateye umugongo Infantino ushaka kongera kuyobora FIFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) kuri uyu wa Kane ritegerejweho gutangaza ko rikuyeho ubufasha riha perezida wa FIFA Gianni Infantino mu rugendo rwo kongera kwiyamamariza kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe.

Kuri uyu wa Kane, ku cyicaro gikuru cy’iri shyirahamwe ry’umupira wa maguru mu bufaransa hateganyijwe inama y’akanama nyobozi, aho hazafatirwa umwanzuro ku mwanya iri shyirahamwe rizagira ku kandidatire ya Gianni Infantino, ushaka kongera gutorerwa kuyobora FIFA.

Nk’uko amakuru yatanzwe n’umwe mu bantu ba hafi yabwiye AFP ko umwanzuro uzatangazwa ku mugaragaro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane kandi nta gihindutse, ubufaransa bukaba buteganya gukuramo akabo karenge mu gushyigikira Infantino.

Uyu mwanzuro uje mu gihe Infantino, ari we mukandida umwe uzwi kugeza ubu mu matora ya Perezida wa FIFA azaba ku wa 18 Werurwe 2027 i Rabat muri Maroc.

Infantino amaze igihe ahura n’igitutu gikomeye nyuma y’umugambi utaragezweho wo gushaka uburyo imigabane imwe y’Igikombe cy’Isi yagurishwa ku bashoramari bigenga. Uwo mugambi wateje impaka ndetse unakurikirwa n’ibisabwa ko yegura ku buyobozi bwa FIFA.

Ubufaransa buje bwiyongera ku bindi bihugu n’abayobozi bakomeye muri ruhago babikoze.kuko kugeza ubu, Sweden, Scotland, Italy na Belgium byamaze gukura ubufasha kuri kandidatire ye.

Muri FIFA Council kandi, Sándor Csányi wo muri Hungary, umwe mu ba Visi Perezida umunani b’iyi nama, na we yamaze kugaragaza ko atagishyigikiye kongera gutorerwa kwe.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, amakuru batishimiye uburyo Infantino yafashe icyemezo ku giti cye cyo guteza mu mugambi bise uwo kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi ku bashoramari bigenga.

U Bufaransa bwateye umugongo Infantino ushaka kongera kuyobora FIFA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...