U Bufaransa bwahagaritse inzoga mu birori by’umuziki kubera ubushyuhe bukabije

Imyidagaduro - 21/06/2026 8:33 AM
Share:
U Bufaransa bwahagaritse inzoga mu birori by’umuziki kubera ubushyuhe bukabije

Guverinoma y’u Bufaransa yafashe icyemezo kidasanzwe cyo guhagarika kunywa no kugurisha inzoga mu ruhame no mu birori bimwe by’umuziki bitegurwa na Leta, mu gihe igihugu cyugarijwe n’ubushyuhe bukabije bushobora kugera hagati ya 39°C na 41°C mu bice byinshi byacyo.

Nk'uko tubikesha  The Guardian, iki cyemezo cyafashwe mu gihe miliyoni z’abaturage zari zitegereje kwizihiza Fête de la Musique, umunsi mukuru ngarukamwaka w’umuziki umaze imyaka irenga 40 uhuriza abantu mu mihanda no mu bibuga hirya no hino mu Bufaransa. Mu mwaka ushize, abaturage barenga miliyoni ebyiri bitabiriye ibi birori muri Paris yonyine.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Météo-France, cyashyize intara 35 ku rwego rwo hejuru rw’impuruza rwitwa “Alarme Ituku” (Red Alert), kubera ubushyuhe budasanzwe bwitezwe kuri iki Cyumweru. Abayobozi bavuga ko abaturage miliyoni 26 bashobora kwibasirwa n’ubu bushyuhe bukabije.

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Sébastien Lecornu, yavuze ko guhagarika inzoga bigamije kugabanya ibyago byo gushiramo amazi mu mubiri (dehydration), indwara ziterwa n’ubushyuhe no kugabanya umuvundo ku nzego z’ubutabazi n’ubuvuzi.

Mu rwego rwo kurinda abaturage, umujyi wa Paris watangaje ko imiparika n’ubusitani bya Leta bizaguma bifunguye nijoro kugira ngo abantu babone aho bahungira ubushyuhe.

Abahanga mu bijyanye n’ikirere bavuga ko ubu bushyuhe bukabije buri kwibasira Ubufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi ari kimwe mu bimenyetso by’ingaruka zigenda ziyongera z’imihindagurikire y’ibihe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...