Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu, yatangaje ko benshi mu bahitanywe n’iyi mpanuka ari urubyiruko rwari rwagiye gushaka uko rwakonja mu mazi kubera ubushyuhe bwari bwazamutse cyane.
Ikigo cy’iteganyagihe cy’u Bufaransa cyatangaje ko ubushyuhe bwageze kuri dogere 40 Celsius no hejuru yaho mu bice byinshi by’igihugu, ndetse ko igihugu cyanditse amanywa n’amajoro ashyushye kurusha ayigeze abaho kuva mu 1947. Intara zirenga 50 zashyizwe mu rwego rwo hejuru rw’ukwihanangiriza abaturage.
Minisitiri wa Siporo, Marina Ferrari, yasabye abaturage kwirinda kujya koga ahantu hatarindwa cyangwa hatemewe, avuga ko nubwo ubushyuhe butuma abantu bashaka amazi, bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubwo bushyuhe bukabije ntibwibasiye u Bufaransa gusa. Ibihugu birimo Spain, Italy, Switzerland n’United Kingdom na byo byugarijwe n’ubushyuhe budasanzwe bwatumye amashuri amwe afungwa, ingendo za gari ya moshi zihungabana ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bikahagarara.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko izi mpinduka zikabije ziterwa ahanini n’ihindagurika ry’ibihe rikomeje gutuma u Burayi bushyuha ku muvuduko uruta uw’utundi duce twinshi tw’Isi.
