Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ku muhanda wa Hohenzollernring, uzwiho kugira ibikorwa byinshi by’imyidagaduro muri uwo mujyi uherereye mu burengerazuba bw’u Budage.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press (AP), umukobwa yari kumwe n’inshuti ze ebyiri z’imyaka 17 na 18, ubwo iyo robot yamwegeraga imuturutse inyuma, ikamukorakora ku kibuno ndetse ikajya imwereka inshuro nyinshi ibikorwa bifite isura y’imibonano mpuzabitsina.
Bikekwa ko iyo robot yari iy’umuhungu w’imyaka 16, wari kumwe n’undi musore w’imyaka 19. Aba bombi bakekwaho gufata amashusho y’ibyabaye no kuyanyuza ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bw’ako kanya, banatanga ibitekerezo ku byo iyo robot yakoraga.
Abapolisi bageze ahabereye ibyo bikorwa basanze abo basore bombi hafi aho, naho robot bayisanga mu cyumba cy’imizigo cy’imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen. Polisi yafashe iyo robot n’amatelefone y’abo basore kugira ngo bifashishwe mu iperereza.
Iyo robot ifite uburebure bwa metero 1,2, ifite amabara atukura na zahabu. Yari yambaye umupira w’imbere w’umweru n’ipantalo y’umukara, inambaye urunigi rwa zahabu n’indorerwamo z’izuba.
Abashinzwe iperereza barimo gusuzuma niba ibikorwa iyo robot yakoze byari byarateguwe muri porogaramu yayo cyangwa niba abo basore bayigenzuraga bari ahandi, bakoresheje ikoranabuhanga.
Umwe mu bagize uruhare muri ibyo bikorwa bivugwa ko yanditse kuri TikTok avuga ko iyo robot yagonganye n’umugore ku bw’impanuka, ubwo yageragezaga kwirinda undi muntu wari uri hafi yayo. Polisi iri gusuzuma amashusho n’ibindi bimenyetso kugira ngo imenye neza uko byagenze.
Iperereza rirakomeje ku gukekwaho icyaha gishingiye ku gitsina. Kugeza igihe aya makuru yatangazwaga, abo basore bombi bari bagifatwa nk’abakekwaho icyaha, ariko nta n’umwe wari wagishyirijweho ku mugaragaro.
Ibi byabaye byongeye kuzamura ikibazo cy’uwagirwa nyirabayazana mu gihe robot ikoreshejwe mu bikorwa byo guhohotera umuntu, cyane cyane iyo hari abakekwaho kuba ari bo bayigenzuraga cyangwa bayikoresheje.
Polisi ya Cologne yanenze abantu bagiye batanga ibitekerezo bidakwiye kuri interineti ku byabaye, iburira ko kubihindura urwenya no gukwirakwiza amashusho cyangwa ibindi bikoresho bifitanye isano n’iperereza bishobora kongera ingaruka mbi ku mukobwa uvugwa muri uru rubanza.
