Polisi yo mu Mujyi wa Berlin mu Budage yatangaje ko yamaze kumenya umwirondoro w'umusore w'imyaka 21 ukekwaho kugaba igitero cyahitanye umuntu umwe, kigakomeretsa nibura abandi 16 mu birori bya Christopher Street Day (Berlin Pride) byabaye ku wa 25 Nyakanga 2026.
Uyu musore, uvugwa ku izina rya Abdul B., aracyashakishwa n'inzego z'umutekano. Polisi yavuze ko asanzwe azwi mu bantu bakekwaho kugirana isano n'imitwe y'aba-Islamu b'intagondwa, ndetse iburira abaturage ko ashobora kuba yitwaje intwaro bityo bakirinda kugerageza kumufata ubwabo.
Amakuru y'ibanze agaragaza ko imodoka yagonze imbaga y'abantu bari hafi y'inzira yanyuragamo urugendo rwa Pride muri pariki ya Tiergarten, hafi y'Ikimenyetso cya Brandenburg Gate.
Hari kandi raporo zivuga ko bamwe mu bakomeretse batewe ibyuma mbere cyangwa nyuma y'uko imodoka ihagarara, nubwo iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko byose byagenze.
Iki gitero cyatumye ibikorwa byari bisigaye muri ibyo birori bihita bihagarikwa, mu gihe inzego z'ubutabazi zihutiye gutabara abakomeretse, bamwe muri bo bakajyanwa kwa muganga bafite ibikomere bikomeye.
Perezida wa Guverinoma y'u Budage, Friedrich Merz, n'Umuyobozi w'Umujyi wa Berlin, Kai Wegner, nosi bamaganye icyo gitero, bavuga ko ari igitero cyibasiye ubwisanzure n'indangagaciro igihugu cyubakiyeho. Mu gihe iperereza rigikomeje, polisi irasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu guta muri yombi ukekwaho iki gitero. 

