Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026, umuriro wadutse ku nyubako ya Kehlsteinhaus, izwi cyane nka Eagle’s Nest, iherereye mu misozi ya Alpes, mu ntara ya Bavaria mu majyepfo y’u Budage.
Amakuru y’umuriro yagejejwe ku nzego z’ubutabazi ahagana saa tatu n’iminota 15 z’ijoro, ku isaha yo mu Budage. Abashinzwe kuzimya inkongi bageze aho iyo nyubako iherereye basanga umuriro wamaze kuba mwinshi.
Kuzimya uwo muriro byagoranye bitewe n’aho iyo nyubako iherereye, ku butumburuke bwa metero 1,834 uvuye ku rwego rw’inyanja.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira, ibikorwa byo kuwuzimya byari bigikomeje.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC News, Polisi yatangaje ko nta muntu wasanzwe muri iyo nyubako kandi ko nta wakomeretse wari wamenyekana.
Umuntu umwe yafashwe kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare ashobora kuba yaragize muri iyo nkongi y’umuriro, ariko ntibyari byaremezwa ko ari we wayiteje.
Uko Eagle’s Nest ifitanye isano na Adolf Hitler
Eagle’s Nest, ni inyubako yubatswe ku musozi wa Kehlstein, hafi y’umujyi wa Berchtesgaden, mu majyepfo y’u Budage.
Yarangiye kubakwa mu 1938, mu gihe Adolf Hitler n’ishyaka ry’Abanazi bari ku butegetsi. Yari igenewe kwakira Hitler n’abandi bayobozi bakuru b’Abanazi, ndetse no kwakirirwamo abashyitsi bakomeye.
Nubwo ifitanye isano ikomeye na Hitler, si yo yari nzu ye ihoraho muri ako karere, ndetse yayikoresheje inshuro nke ugereranyije n’izindi nyubako yari afite.
Muri icyo gihe, Hitler n’abandi bayobozi b’Abanazi bakoresheje ibice bitandukanye by’ako karere mu bikorwa bya politiki no mu igenamigambi ry’intambara.
Mu 1941, Ubudage bwateye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, icyo gihe yari igihugu kinini cyari kiyobowe na Leta y’Abakomunisiti, kikaba cyarimo ibice by’ahantu ubu habarizwa u Burusiya n’ibindi bihugu byigenga.
Hitler kandi yakoreshaga amashusho ya poropagande yamugaragazaga nk’umuntu ukunda ibidukikije n’inyamaswa, mu rwego rwo kubaka isura yashakaga ko abaturage bamubonaho.

Uko iyo nyubako yakoreshejwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi
Nubwo ifitanye isano n’ubutegetsi bw’Abanazi, Eagle’s Nest ntiyasenywe nyuma y’uko Ubudage butsinzwe mu 1945, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye.
Kuva mu 1952, iyo nyubako yatangiye gukoreshwa nk’ahantu hakira ba mukerarugendo, harimo resitora n’ahantu hagaragarizwa amateka y’iyo nyubako n’uruhare rwayo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi.
Urubuga rw’iyo nyubako ruyigaragaza nk’ahantu hibutsa ibikorwa by’ubutegetsi bw’Abanazi n’amateka mabi yaranze icyo gihe.
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, ubutegetsi bw’Abanazi buyobowe na Hitler bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi, aho abantu bagera kuri miliyoni esheshatu bishwe.
Abandi bantu benshi, barimo Abanyaroma, abantu bafite ubumuga, abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bafatwaga nk’abanzi b’ubutegetsi, na bo baratotejwe, bafungirwa mu kambi, abandi benshi baricwa.
Impaka ku nyubako zifitanye isano n’Abanazi
Mu Budage no muri Autriche, hakomeje kugaragara impaka ku buryo inyubako zifitanye isano na Adolf Hitler n’ubutegetsi bw’Abanazi zakagombye gufatwa.
Hari abashyigikira ko zibungabungwa nk’ibimenyetso by’amateka, kugira ngo zifashe abantu gusobanukirwa ibyabaye no gukumira ko ibyaha nk’ibyo byongera kubaho.
Abandi bagaragaza impungenge ko izo nyubako zishobora guhinduka ibibanza bikurura abantu bagishyigikiye ibitekerezo by’Abanazi n’indi mitwe y’abahezanguni. Ibyo bituma bamwe bashyigikira ko zihindurirwa imikoreshereze cyangwa zigasenywa.
Muri Kamena 2026, abategetsi b’u Budage batangaje umugambi wo gusenya imwe mu nyubako zifitanye isano n’ubutegetsi bwa Hitler, kugira ngo aho yari iri hubakwe amazu yo guturamo n’ibiro.
Uwo mugambi wamaganiwe kure n’abawubonamo igihombo ku mateka, bakavuga ko aho hantu hakwiye kubungwabungwa nk’inzu ndangamurage n’ahibutsa ibyabaye.
Muri Nyakanga 2026, muri Autriche na ho inzu Hitler yavukiyemo mu mujyi wa Braunau am Inn yaravuguruwe, ihindurwa sitasiyo ya polisi. Ku bijyanye na Eagle’s Nest, iperereza ku cyateye iyi nkongi n’uruhare rw’uwo muntu wafashwe riracyakomeje.
