Iyi myigaragambyo yabereye mu mijyi irenga 30, yitabirwa n'ibihumbi by'abantu basabaga ko ingengo y'imari igenerwa uburezi yiyongera, ko hafatwa ingamba zo kugabanya ingaruka z'izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa na serivisi, ndetse banamagana gahunda zijyanye no gushyiraho igisirikare cy'itegeko.
Nubwo imyigaragambyo yo ku manywa ahanini yagenze mu mahoro, amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru BBC News avuga ko mu masaha y'umugoroba hadutse imvururu mu mijyi imwe n'imwe, irimo Frankfurt, Berlin, Cologne na Hamburg.
Mu mujyi wa Frankfurt, bamwe mu bantu bari bitwikiriye mu maso bashinjwe gusenya amadirishya no kwiba mu maduka. Ibi byabaye nyuma y'imyigaragambyo yari yatangiye igamije kugaragaza ibibazo urubyiruko ruhanganye na byo.
Mu yindi mijyi irimo Berlin, Cologne na Hamburg, habayeho guhangana hagati y'abigaragambyaga n'abapolisi aho abapolisi bagera ku 100 bakomeretse, mu gihe abantu babarirwa mu magana bafashwe.
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu muri Leta ya Hesse, Roman Poseck, yavuze ko akeka ko abantu bo mu matsinda y'intagondwa binjiye mu myigaragambyo yabereye i Frankfurt bagamije kuyihindura imvururu.
Abateguye iyi myigaragambyo, Gen Z regelt, bari bashishikajwe no kugaragaza ibibazo urubyiruko ruhura na byo, birimo ubushobozi buke, amafaranga mmake agenerwa uburezi, izamuka ry'ibiciro ndetse na gahunda zijyanye no guhatira abantu gukora umurimo wa gisirikare.
Ibi bibazo byatumye abantu benshi bitabira imyigaragambyo mu mijyi itandukanye, ariko ibikorwa by'urugomo byakurikiyeho byatumye hibazwa ku mutekano w'abaturage n'uburyo imyigaragambyo yakorwa mu mahoro.


Iyi myigaragambyo yabereye mu mijyi irenga 30, yitabirwa n'ibihumbi by'abantu basabaga ko ingengo y'imari igenerwa uburezi yiyongera
