Iki
gitaramo kiri mu bikorwa ngarukamwaka bigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda baba
mu mahanga, by’umwihariko abibumbiye muri Diaspora yo mu Bubiligi, mu kwizihiza
umunsi wo Kwibohora.
Ni
igikorwa gitegurwa n’abanyarwanda baba muri kiriya gihugu, ku bufatanye
n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gukomeza kwimakaza indangagaciro
z’Urugwiro, Ubwitange no Kwiyubaka biranga u Rwanda rushya.
Iki
gitaramo kizahuza abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda. Yvan
Muziki, usanzwe atuye mu Bubiligi, azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zifite
ubutumwa bujyanye no gukunda u Rwanda no kurubumbatira, zirimo “Ngwino Mama”,
“Ibigwi by’Inkotanyi” n’izindi ziganjemo injyana ya gakondo.
Ku
rundi ruhande, Kitoko Bibarwa uzava mu Bwongereza yitabiriye iki gitaramo,
aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Rukundo”, igaruka ku rukundo
rufatiye ku muco nyarwanda, agasangiza abitabira iki gitaramo uburyo urukundo
n’ubumwe byafashije u Rwanda kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye rwanyuzemo.
Uretse
aba bahanzi, hazanagaragara Itorero “Itetero” rizasusurutsa abitabiriye binyuze
mu mbyino z’umuco nyarwanda, Ballet Icyeza izagaragaza ubuhanga mu kuvanga
umuco gakondo n’ubusabane bugezweho. Ababyina b’ibi byiciro babarizwa mu
Bubiligi.
DJ
Noah na DJ Azamah bazaba bashyushya abitabiriye kuva kare kugeza bucye,
bagatuma iki gitaramo kiba icy’imyidagaduro idasanzwe.
Mbere
y’igitaramo nyirizina, hazabaho ikiganiro cyihariye kizahuriza hamwe bamwe mu
bayobozi, abashakashatsi n’Abanyarwanda bo muri Diaspora.
Iki
kiganiro kizibanda ku ruhare rwa Diaspora mu rugendo rw’imyaka 31 u Rwanda
rumaze rwiyubaka, hibandwa ku bushobozi bafite mu guteza imbere igihugu haba mu
buryo bw’imari, ubumenyi no kwerekana isura nziza yarwo ku rwego mpuzamahanga.
Iki
gitaramo kizabera mu Bubiligi ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, guhera
saa cyenda z’amanywa (15h00).
Kwinjira
ni ukwishyura amayero 35 (€35), kandi abategura bashishikariza abitabira
kwambara imyambaro yakorewe mu Rwanda, mu rwego rwo kwimakaza umuco
n’ibikorerwa mu gihugu cyabo.
Iki
gitaramo kiri mu bisanzwe bituma Abanyarwanda baba hanze bumva ko bafite
uruhare rukomeye mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo. Ni n’amahirwe yo
kongera guhurira hamwe, gusabana no gutaramira ku bihangano by’abahanzi
bakomeje gufata iya mbere mu guteza imbere umuco nyarwanda ku rwego
mpuzamahanga.
Yvan
Muziki, ubarizwa mu Bubiligi kuva igihe kirekire, amaze kumenyekana nk’umuhanzi
ushyira imbere injyana gakondo ndetse n’ubutumwa bwubaka.
Kitoko
Bibarwa we, ari mu bahanzi batangiye muzika mbere ya 2009, akaba yaramaze
imyaka myinshi mu Bwongereza aho akomeje kubarizwa, ariko akagaragaza ko umuco
we atawibagiwe.
Uretse
guhurira muri iki gitaramo, bombi bitezweho no gutanga icyizere ko umuziki
nyarwanda ukomeje kuba intwaro yo kumenyekanisha igihugu no kubaka umuryango
nyarwanda uhamye.

Yvan
Muziki yatangajwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cy’ibirori byo kwizihiza
Kwibohora bizabera mu Bibiligi
Kitoko
uherutse gusohora indirimbo ‘Urukundo’ ari kwitegura kuva mu Bwongereza
akerekeza mu Bubiligi
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO Y’UMUHANZI YVAN
MUZIKI
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO ‘IN LOVE’ YA KITOKO BIBARWA
