U Bubiligi: Prophet Ernest Nyirindekwe yateguje komatana n'Imana mu "Ijoro ryo guhindura ibintu"

Iyobokamana - 06/02/2026 8:30 AM
Share:
U Bubiligi: Prophet Ernest Nyirindekwe yateguje komatana n'Imana mu "Ijoro ryo guhindura ibintu"

Abakristo batuye mu Bubiligi n’ahandi hafi yaho bateguriwe igiterane cy’umunsi umwe cyiswe “Ijoro ryo guhindura ibintu” kiri buyoborwe n'umukozi w'Imana Prophet Ernest Nyirindekwe washinze Elayono Pentecostal Blessing Church ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Aya materaniro y'ubusabane n'Imana no guhindurirwa amateka ateganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026, guhera saa mbili z’ijoro (20h00) ku isaha yo mu mujyi wa Brussels kugeza bucyeye.

Ni amacyesha [Overnight] ari bubere kuri Rue Gheude 21 et 25, 1070 Anderlecht, akaba ategerejwemo ubusabane bukomeye n’Imana, isengesho ryimbitse, n’ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura amateka y’abantu mu buryo bufatika.

Ibi bihe byo komatana n'Imana birayoborwa n’umukozi w’Imana akaba n’umuhanuzi Prophet Ernest Nyirindekwe, afatanyije n’abandi bakozi b’Imana bazigisha ijambo ry’Imana barimo Pastor Jean de Dieu B ndetse n’umushyitsi Prophet Jean de Dieu.

“Ijoro ryo guhindura ibintu” si igiterane gisanzwe, ahubwo ni ijoro ryo kwegera Imana mu buryo bwihariye, abakristo bakayegera bafite imitima icishije make, yuzuye kwizera no kwitega.

Ni ijoro ryo gusenga, kuramya, no kwakira ijambo riva ku Mana rishobora guhindura ubuzima bwa buri munsi, mu by’Umwuka, mu mibereho, mu miryango, mu mirimo n’ahandi hose hakenewe ukuboko kw’Imana.

Abari bwitabire aya materaniro adasanzwe barasabwa kutaza ari abasanzwe, ahubwo bakaza bafite imitima yiteguye kwakira, bazi ko Imana iriho kandi ivugana n’abantu bayo.

Nk’uko Bibiliya ibivuga iti: “Byose bishobokera uwizeye”, iri joro ni iry’abantu bemera ko Imana ishobora kuvugana na bo, ibinyujije mu bakozi bayo. [Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo 'Niba mbishobora'? Byose bishobokera uwizeye] Mariko 9:23.

Mu rwego rwo kwakira umugisha w’Imana muri iri joro, abakristo barasabwa: Kwizera byimazeyo ko Imana iri bubavugishe kandi igire icyo ihindura mu buzima bwabo; Kugira imitima iciye bugufi, itarimo gushidikanya cyangwa kwishingikiriza ku mbaraga za muntu;

Kwegera Imana mu isengesho no mu kwihana, biteguye guhabwa icyerekezo gishya; no Kugira umutima witeguye kwakira gukora kw'Imana, kandi bakazirikana ko Imana itabeshya kandi isohoza isezerano ryayo.

Abateguye aya macyesha, bavuga ko gutumirwa mu “Ijoro ryo guhindura ibintu” ni ugutumirwa "gushyira ubuzima bwawe mu biganza by’Imana, ukayireka ikaguhindurira aho wananiwe, ikagukingurira amarembo mashya, ikanagusubiza ibyiringiro".

Prophet Ernest Nyirindekwe aganira na inyaRwanda, yatumiye abantu bose bafite inyota yo kubona Imana ikora ibidasanzwe mu buzima bwabo kuza muri iri joro ridasanzwe ryiswe ‘Ijoro ryo guhindura ibintu’.

Ati: "Si ijoro risanzwe, ni ijoro ryo guhura n’Imana, ryo kumva ijwi ryayo, no kubona ihindura amateka y’abantu. Ntusigare inyuma, zana kwizera kwawe, zana umutima wawe witeguye, kuko Imana iri buvugane nawe, igukure aho wari uri ikujyane aho yaguteganyirije.” Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Prophet Ernest Nyirindekwe yanditse ati: “Ntuze kubura mu macyesha yo kuri uyu wa Gatanu.

Ku batabasha kwitabira imbonankubone iri joro ryo gusabana n’Imana no guhindurirwa ibintu mu buzima, batangarijwe ko gahunda zose ziri bunyuzwe kuri YouTube channel: Prophet Ernest Nyirindekwe, bityo nabo bakabona umugisha w’iri joro nubwo baba bari kure.

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe ni umukozi w’Imana ukomoka mu Rwanda, umaze imyaka 19 mu murimo w’ivugabutumwa. Ni we washinze akanayobora Elayono Pentecostal Blessing Church, ifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo Canada n’u Bubiligi.

Yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, atangira ivugabutumwa mu mwaka wa 2007, nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi, ari na yo yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe.

Avuga ko gukorera Imana mu rukundo no mu guca bugufi ari cyo kintu cy’ingenzi mu gutuma ubutumwa bw’Imana bugera kuri benshi, kandi ko umurimo w’Imana ugomba gukura mu mitima y’abakristu, ubafasha guhindura imyumvire no gukomera mu kwizera.

Mu rugendo rwe rw’umwuka, Prophet Ernest yagiye yigira ku nshuti n’abayobozi b’abanyabwenge mu by’Umwuka, barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza yita "umubyeyi we mu Mwuka". Ati: "Ni Umunyabwenge mvajuru kandi agakundisha ijambo ry’Imana abantu".

Imana yakomeje izina rye ndetse mu minsi ishize hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga y'umuhanuzi w'izina rikomeye ku Isi, Uebert Angel, wumvikanye ahamya impano y'Imana y'ubuhanuri iri muri Prophet Ernest, kandi bataziranye mu buzima busanzwe ahubwo akaba ari Imana yamumuhishuriye.

Prophet Ernest Nyirindekwe yateguye Ijoro ryo komatana n'Imana no guhindurirwa amateka

Prophet Ernest agiye gukora amacyesha yo gusabana n'Imana binyuze mu Ijambo ry'Imana

Imana ikomeje gukoresha Prophet Ernest hirya no hino ku Isi, benshi bakakira agakiza

Abakristo batuye mu Bubiligi n’ahandi hafi yaho bateguriwe igiterane cy’umunsi umwe kidasanzwe, cyiswe “Ijoro ryo guhindura ibintu”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...