Pastor Ngendakuriyo, umugabo w’umurundi wakunze kugaragara kenshi mu bikorwa by’ivugabutumwa n'umuziki mu Rwanda, akaba yarabereye ikiraro abahanzi benshi mu Burundi, avuga ko ibi bitaramo atangije bizaba byihariye mu gusubiza Imana icyubahiro no kuyishimira ibyo ikomeje gukora mu buzima bw’abantu.
Pastor Richard Ngendakuriyo abarizwa mu murwa mukuru w’u Bubiligi, Brussels, aho akorera umurimo w’Imana mu itorero Christ Chine Ministries. N’ubwo akorera hanze y’Afurika, avuga ko umutima we ukiri ku murimo w’Imana aho ari hose, kandi yiteguye gukomeza kubwira abantu bose inkuru nziza ya Kristo.
Ku bijyanye no gukora umuziki buhoro, yabajijwe niba yaba ari inzira yo kuwureka akiyegurira umurimo w'ubushumba, asubiza ko “Kenshi twisanga Imana ari yo itugenera igihe cyo gusohora indirimbo nshya, bitewe n'icyo ishaka kubwira abantu bayo."
Yongeyeho ko akora umuziki mu gihe cy'Imana na cyane ko atambutsa ubutumwa yahawe n'Imana. Ati: "Birashoboka ko hari ababona ko nsohora indirimbo buhoro, ariko intego si ugusiba inzira yanjye mu muziki. Ahubwo ntegerezanya ukwihangana igihe cy’Imana n’ubutumwa bwayo.”
Pastor Richard arateganya gushyira hanze Album nshya. Yatangaje ko Album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 8, ariko kuri iyi nshya ashobora kongeramo izindi. Ati: “Namaze gukora indirimbo nyinshi, numva igihe kigeze ngo nshyire hanze Album, n’ubwo hashize imyaka icyenda nta yo nsohora”.
Igitaramo “Ndaje Gushima”: Inkomoko, intego n’umwihariko
Kuwa 13/09/2025 nibwo Pastor Richard Ngendakuriyo azakora ku nshuro ya mbere igitaramo "Ndaje Gushima". Kizabera i Brussels mu Bubiligi mu gace ka Bondgenotensraat, 541190 Vorst. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Azataramana na Christophe Ndayishimiye ndetse na Elyse Bigira wamamaye muri Gisubizo Ministries.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Richard Ngendakuriyo yavuze ko igitaramo “Ndaje Gushima” ari gutegura kizaba umwanya wo kuza imbere y’Imana, abantu bagashima ibyo yabakoreye mu buzima bwabo bwa buri munsi, byaba binini cyangwa bitoya. Yavuze ko igitaramo nk'iki azajya agikora buri mwaka mu Bubiligi.
Ati: “Iki gitaramo ni umwanya wo guhura turi mu mwuka umwe, dushima Imana ku byo twanyuzemo, ku byo itugejejeho ndetse no ku byo igiye gukora. Umwihariko wacyo ni uko twagihaye isura ihamagarira buri wese kuza kwinjira muri ubwo bwiza bw’Imana, akayishima kuko Kristo akwiriye gushimwa.”
Yasobanuye impamvu yise iki gitaramo “Ndaje Gushima” agira ati: “Uwiteka yibera mu mashimwe y’abana be. Mu buzima, gushima ni ingenzi. Imana igirira neza buri wese, izuba irimurikira ababi n'abeza, igaha imvura bose, ni Imana yuje urukundo."
"Ni yo mpamvu twatekereje uburyo twahurira hamwe nk’abakiranutsi tukayishima uko turi kose, kuko ikwiriye gusingizwa hose no mu byose.” Yongeraho ko “Ndaje Gushima” izajya iba buri mwaka, ikazaba igitaramo gihamye mu rwego rwo gushima Imana no gukomeza abantu mu rugendo rwabo rw’umwuka.
Pastor Richard Ngendakuriyo ni umugabo wubatse, afite abana bane, akaba umushumba, umwigisha w’ijambo ry’Imana, umuyobozi w’itsinda ryo kuramya, umwanditsi w’indirimbo n’umuvugabutumwa.
Yavukiye i Bujumbura, ariko yakoreye umurimo w’Imana ahantu hatandukanye harimo no mu Rwanda — cyane cyane mu turere nka Nyagatare, Kayonza, Huye, ndetse n’amashuri makuru na za kaminuza.
Uretse ubuhanzi, Pastor Richard anafite umuyoboro wa YouTube atambutsaho inyigisho zirimo: “Hindura uburyo usengamo Imana”, “Dukure mu myifatire”. Azwi kandi mu ndirimbo zasize izina nka: “Isezerano ry’Imana ni ryiza pe”, “Iringire Kristo wenyine”, “Ntakiba Imana itakizi” n’izindi.
Mu mishinga iteganya mu muziki, yavuze ko abakunzi be abafitiye uruhisho rurimo gukomeza gukora indirindo ziramya Imana zikanayimbaza mu ntumbero yo kongera indirimbo zikoreshwa n’abakristo mu nsengero. Ati: "Abakunzi banjye bitege indirimbo y’Ihumure bahishiwe."
Pastor Richard Ngendakuriyo arahamagarira abantu bose — baba abatuye mu Bubiligi cyangwa ahandi i Burayi — kwitegura kuzitabira iki gitaramo cye, kikazaba igikorwa ngarukamwaka cyo guhurira hamwe mu mashimwe, mu kuramya no guhimbaza Imana.
Pastor Richard Ngendakuriyo wubashywe mu muziki wa Gospel yateguje igitaramo ngarukamwaka
Igitaramo "Ndaje Gushima" cyo muri uyu mwaka, Pastor Richard yagitumiyemo Elyse Bigira na Christophe Ndayishimiye
REBA INDIRIMBO "YESU AHURI" YA PASTOR RICHARD NGENDAKURIYO
REBA INDIRIMBO "MWIYEGURIRE" YA PASTOR RICHARD NGENDAKURIYO