Tyler Perry yahishuye ko adashaka kurushinga kubera gutinya gatanya

Imyidagaduro - 16/09/2026 11:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Tyler Perry yahishuye ko adashaka kurushinga kubera gutinya gatanya

Umukinnyi wa filime, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa sinema w’Umunyamerika, Tyler Perry, yavuze ko impamvu atifuza kurushinga atari uko atinya ubukwe, ahubwo ko atinya ingaruka z’ubutane.

Perry yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The Jennifer Hudson Show, aho yavuze ko uko abona ubukwe byagize uruhare runini mu byo yagiye abona bibaho ku bantu nyuma y’uko imibanire yabo irangiye.

Ati: “Oya, si ubukwe buntera ikibazo; ni ubutane. Abantu bose nzi bakoze neza bakaza gutakaza ibyo bari bafite, byatewe n’ubutane. Ni yo mpamvu nishimira kuba ndi umuntu wigenga.”

Uyu mukinnyi wa filime kandi yavuze ko iyo atekereje ku gushaka, mu bitekerezo bye haza cyane cyane ubwoba bwo kubabazwa cyangwa guhemukirwa n’uwo bashakanye.

Ati: “Iyo ntekereje gushaka icyo mbona nuko ushobora kuba umuntu mubi, ugatera umutima w’umuntu ibikomere, ukamuca inyuma, hanyuma nkibaza impamvu nakwemera ko unkora ibi. Ibyo ni byo ntekereza.”

Perry yanagarutse ku bijyanye n’agahinda ko kubura umuntu wa hafi, by’umwihariko urupfu rwa nyina, Maxine Perry, avuga ko kubura umubyeyi ari igikomere gikomeye.

Ati: “Icyo abantu batumva ni ibintu tugenda duhangana na byo, harimo kubura umubyeyi ndetse n’uburyo bigora. Nizera ko abantu baba bafite abamalayika bamaze kugenda, ariko bagakomeza kuturinda. Uko ni ko mbona mama. Yambwiraga ibintu byinshi byiza cyane.”

Tyler Perry yakunze kuvuga ku ruhare nyina yagize mu buzima bwe no mu rugendo rwe rw’umwuga. Ubuzima bwe bwo mu muryango ndetse n’ibyo yanyuzemo byagiye bigaragara mu nkuru z’ibihangano bye, cyane cyane izibanda ku kwizera, kwihangana, umuryango no gutsinda ibihe bikomeye.

Perry amaze imyaka myinshi yubaka izina rikomeye muri Hollywood, aho yakoze filime, ibiganiro bya televiziyo ndetse n’ibikorwa by’amakinamico, bikamufasha kwagura urwego rw’imyidagaduro.

Tyler Perry yavuze ko atinya gatanya akaba ari yo mpamvu adashaka kurushinga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...