Nk’uko byatangajwe na Associated Press, muri uru rubanza rwagejejwe mu rukiko, Dixon avuga ko Perry yakoresheje nabi ububasha yari afite, akamushukisha kujya amuha amahirwe y’akazi n’iterambere mu mwuga we wo gukina filime, hanyuma akamuhatira kujya amuha serivisi zishingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Dixon avuga ko Perry yamusezeranyije kumufasha gukora filime ye no kumushakira imyanya muri za filime ze, ariko mu by’ukuri ngo yabikoresheje nk’iturufu yo kumuhatira kwishora mu mibonano batumvikanyeho.
Uyu mukinnyi avuga ko Perry yamwohererezaga ubutumwa bujyanye n’ubusambanyi atabimusabye. Bumwe muri bwo ngo harimo ubutumwa bugira buti: “Byasaba iki ngo ukore imibonano mpuzabitsina kandi ntusigare wishinja icyaha?”
Usibye ubwo butumwa kandi, Derek Dixon avuga ko hari inshuro zirenze imwe Tyler Perry yagiye amukorakora agerageza kumushora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina, ariko undi akamubera ibamba.
Derek Dixon na Perry bahuriye mu birori Perry yari yakiriye mu 2019. Nyuma ngo Perry yamuhaye amahirwe yo kuza gukora ikizamini cy’akazi muri filime Ruthless, ndetse amuha n’umyanya muri The Oval, imwe mu mafilime ya Perry.
Ku ruhande rwa Tyler Perry, umwunganizi we mu mategeko, Matthew Boyd, yavuze ko ibi birego ari ibinyoma. Ati: “Uyu ni umuntu wabanje kwegera Tyler Perry amubeshya ko amushyigikiye, ariko byose bigamije kumutega umutego. Tyler Perry ntazemera gushukishwa cyangwa gutotezwa n’ibirego bidafite ishingiro.”
Tyler Perry w’imyaka 55 azwi cyane muri sinema y’Amerika, akaba yaramamaye cyane muri filime za Madea, ndetse akaba ari na we wanditse akanayobora The Oval. Yanagaragaye mu mafilime nka Gone Girl na Don't Look Up.
Kuri ubu izina rya Tyler Perry rikimeje gutumbagira muri sinema, kuko ariwe wakoze filime yitwa ‘Straw’ ikomeje kubica bigacika, ndetse n’iyitwa ‘Beauty in Black’ nayo ikomeje gukundwa na benshi.
Derek Dixon avuga ko Tyler Perry yakoresheje ububasha afite mu kumureshya
Abahagarariye Tyler Perry mu mategeko bavuga ko ibi ari ibinyoma