Amakuru dukesha ikinyamakuru PEOPLE avuga ko uyu mugabo w’imyaka 57 yaguze inzu y’akataraboneka iherereye muri Puerto Rico, ifite agaciro karenga miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika.
Iyi nzu ifite ubuso bwa metero kare 1.344, iri ku butaka bungana na hegitari hafi 1,4, mu gace gafite umutekano ucungwa byihariye. Yubatswe mu 2021, ikaba ifite ibyumba bitanu byo kuraramo n’ubwiherero 10.
Muri iyi nzu kandi harimo icyumba cyabugenewe cyo kureberamo filime, pisine, icyumba cy’imyitozo ngororamubiri ndetse n’igikoni cyubatswe mu buryo bugezweho.
Kugura iyi nzu bije nyuma y’ibyumweru bike Tyler Perry atangaje ko ateganya kwimukira muri Puerto Rico mu ntangiriro za 2027, akaba agiye kugabanya cyane amasaha amara mu kazi.
Mu kiganiro yagiranye na TODAY with Jenna & Sheinelle muri Nzeri 2026, Perry yavuze ko ateganya kwimuka mu ntangiriro z’umwaka utaha, anongeraho ko agiye kugabanya ibikorwa byinshi yakoraga.
Yasobanuye ko icyemezo cye cyatewe no kugenda akura, kandi ko yumva igihe kigeze ngo agabanye umuvuduko w’akazi, yishimire ubuzima ndetse arusheho kumarana igihe n’umuhungu we.
Tyler Perry afite umuhungu witwa Aman w’imyaka 11, yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Gelila Bekele.
Nubwo agiye kugabanya akazi, ibi ntibivuze ko Perry agiye gusezera burundu muri sinema. Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko ateganya gushinga ibiro by’ibikorwa byo gutunganya filime muri Puerto Rico, aho azajya anahakorera imishinga ye, mu gihe Tyler Perry Studios ikorera muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakomeza gukora.
Uretse iyi nzu nshya, Perry akomeje no guhindura imikoreshereze y’imitungo ye itimukanwa.
Muri Nzeri 2026, yashyize ku isoko inzu ye iherereye i Beverly Hills, ayigurisha miliyoni 57 z’amadolari. Iyo nzu ifite ubuso bwa metero kare 2.285, ikaba yarakoreshejwe nk’aho igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bacumbitse by’agateganyo mu 2020.
Perry kandi afite indi mitungo i Atlanta no ku kirwa cye bwite kiri muri Bahamas. Inzu ye iri muri Wyoming na yo yashyizwe ku isoko igurishwa miliyoni 39,5 z’amadolari mu ntangiriro za 2026.
Icyemezo cya Tyler Perry cyo kugabanya akazi no gushyira imbere umuryango we cyerekana ko, nubwo umuntu yaba afite umutungo n’ibikorwa byinshi, hari igihe agera aho ahitamo kurushaho kwishimira ubuzima n’igihe amarana n’abo akunda.

Tyler Perry agiye kwimukira muri Puerto Rico mu nzu ya miliyoni $30
