Mu
mwaka wa 2024, ni bwo Tyla yatunguranye atwara Grammy ye ya mbere ariko icyo gihe
yari ataratanga akazi gakomeye cyane. Muri uwo mwaka, Davido yari yarakoze cyane
yumva ko uko byagenda kose yegukana igihembo ariko birangira byanze.
Mu
mwaka wa 2025, Davido yongeye kugerageza guhatanira Grammy ariko Tems nawe wo
muri Nigeria amuhigikisha indirimbo “Love me Jeje” icyo gihe ntiyatangaza
byinshi nka mbere muri 2024.
Muri
uyu mwaka wa 2026, Davido yari yaserukanye n’umugore we Chioma mu birori byo
gutanga Grammy ku nshuro ya 68 aho yari afite icyizere cy’uko indirimbo “With
you” yakoranye na Omah Lay yamuha Grammy.
Inkuba
itagira amazi yongeye kumukubitira ku ndirimbo “Push 2 Start” ya Tyla yegukanye
iyi Grammy mu cyiciro cya Best African Music Performance.
Tyla
ntabwo akubise Davido gusa ahubwo yahigitse Burna Boy, Wizkid, Ayra Starr, Edy Kenzo,
Omah Lay, Mehran Martin. Ikindi, Tyla yegukanye iki gihembo ku ndirimbo yakoze
ari wenyine mu gihe abo bari bahanganye bagiye bakorana ari abahanzi babiri
babiri.
Impamvu Davido ari we ubaye inkuru, ni uko yigaragaza nk’aho ari we muhanzi wa mbere muri Africa cyane ko avuga ko ari 001 gusa akaba atari yabasha kwegukana Grammy n’imwe cyane ko amaze guhatana inshuro 5 ariko nta na rimwe arasekerwa n’amahirwe ngo abike iki gihembo.




Tyla yegukanye igihembo cya Grammy ahigitse abarimo Davido, Burna Boy, Wizkid, Tems, Omah Lay, Eddy Kenzo na Martin



Davido yari yitabiriye ibi birori byabereye Los Angles
