Tyla yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Apple Music, aho yavuze ko Rema ari we rukumbi mu byamamare yifuza ko bajyana mu birori bya Prom, bakishimana bakagirana ibihe byiza.
Prom ni ibirori bidasanzwe bikunze gutegurwa ku banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu bihugu bimwe na bimwe, aho bajyana n’abo bahisemo, bakishimana kandi bakagira ibihe byiza.
Tyla yavuze ko Rema ari mu bantu b’ibyamamare yifuza ko bajyana muri ibyo birori, ibintu byongeye gutuma abakunzi ba muzika bagira amatsiko ku mubano w’aba bahanzi bombi.
Uyu muhanzikazi yanagarutse ku gihe yamaranye na Rema mu mwaka wabanje, avuga ko ubwo amafoto yabo bari kumwe yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, abafana bayahaye ubusobanuro burenze uko ibintu byari bimeze.
Yabivuze aseka, agaragaza ko abantu bagiye bakabiriza ibisobanuro by’amafoto yabo, nyamara kuba ibyamamare bibiri byagaragara biri kumwe bitavuze ko hari umubano wihariye w’urukundo hagati yabyo.
Tyla ni umwe mu bahanzi b’Abanyafurika bakomeje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye Water, yasohotse mu 2023, ikamufasha kugera ku bakunzi ba muzika hirya no hino ku Isi.
Mu 2024, yashyize hanze album ye ya mbere yise Tyla, iriho indirimbo zirimo Truth or Dare, ART na Jump, yakoranye na Gunna na Skillibeng.
Ku ruhande rwa Rema, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria uzwi mu njyana ya Afrobeats. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Dumebi na Soundgasm, ariko izina rye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo Calm Down, yakoranye na Selena Gomez.
Rema afite album zirimo Rave & Roses yasohotse mu 2022 na HEIS yasohotse mu 2024. Ibi bihangano byamufashije gukomeza kwagura izina rye mu muziki mpuzamahanga.
Nubwo Tyla yagaragaje ko abona Rema nk’umusore uteye neza kandi ko atakwanga gusohokana na we, nta cyemeza ko aba bahanzi bari mu rukundo. kuko Tyla Yavuzeko bombi ari inshuti gusa.


Tyla yavuze ko Rema ari umusore mwiza kandi ko atakwanga ko basohokana
