Itangwa ry'ibihembo bya MTV Video Music Awards (VMAs) 2026 ryabaye ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ribera kuri Peacock Theater i Los Angeles, muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tyla yageze kuri tapi itukura y’ibi birori yambaye imyenda igizwe n’agasengeri ko hejuru (bra) n’ijipo bigaragaramo isura y’uruhu rw’inzoka y’ubururu (blue snakeskin print).
Uyu mwambaro wakozwe n’inzu y’imideli ya Mowalola, iyoborwa n’umunyamideli ukomoka muri Nigeria, Mowalola Ogunlesi.
Tyla yari yambaye agashumi ko mu ijosi (choker) gahuje ibara n’umwambaro we, ndetse n’inkweto ndende z’ibara rya beige zuzuza neza imiterere y’uyu mwambaro.
Nubwo igiciro nyakuri cy’uyu mwambaro kitarashyirwa hanze, amakuru avuga ko wavuye mwimurikwa ryi mideli ya Mowalola Spring/Summer 2027, yari imaze iminsi mike yerekanwe bwa mbere mu cyumweru cy’imideli cya London (London Fashion Week).
Iyi imyenda ni mishya cyane kandi imaze igihe gito igaragajwe kuri runway, akenshi ntihita ishyirwa ku isoko ku buryo igiciro cyayo cya nyuma gihita kimenyekana.
Tyla asanzwe azwiho gukunda imyambarire ikunze gukurura amaso yabayirebye. Mu 2026, yagaragaye mu myambaro itandukanye y’ibyamamare bihanga imideli, harimo niyo yaserukanye muri Met Gala.
Uyu muhanzikazi kandi ari mu byamamare byari bitahiwe gutanga ibihembo muri MTV VMAs 2026.
Mu rwego rw’imideli, Tyla yakomeje kwagura ibikorwa bye, aho Kate Spade New York yamugize ambasaderi wayo ku rwego mpuzamahanga, ndetse anagaragara mu bikorwa byo kwamamaza icyegeranyo cy’iyi nzu y’imideli.
Ku ruhande rw’umuziki, Tyla ari mu rugendo rwo kumenyekanisha album ye A Pop, yasohoye muri Nyakanga 2026, avuga ko yayikoze mu rwego rwo guha agaciro inzozi n’ibyifuzo yari afite akiri umwana.



Tyla yaserutse muri MTV VMAs 2026 yambaye imyenda y’uruhu rw’inzoka

Tyla akomeje kwigaragaza nk'umwamikazi w'imyambarire mu birori bitandukanye
