Urubuga rwe rwemewe rugaragaza gahunda y'uru ruzinduko ruvuguruye, aho igitaramo cyari giteganyijwe kubera i Lagos ku wa 22 Ukuboza 2026 kitakigaragara. Gusa ibitaramo byo mu Burayi, muri Amerika no muri Afurika y'Epfo byo byagumye kuri gahunda nk'uko byari byatangajwe mbere.
Ku wa Mbere w'icyo cyumweru ni bwo Tyla yari yatangaje uru ruzinduko, agaragaza ko Lagos ari wo mujyi wenyine wo muri Nigeria azataramiramo mbere yo gusoreza muri Cape Town ku wa 4 Mutarama 2027 no muri Johannesburg ku wa 9 Mutarama 2027.
Nyuma y'itangazwa ry'iki gitaramo, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira ubutumwa busaba ko cyahagarikwa, bamwe mu Banya-Nigeria bavuga ko bidakwiye kwakira umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo mu gihe hakomeje kuvugwa ibitero byibasira Abanya-Nigeria baba muri icyo gihugu.
Hari abavuze ko abahanzi batagomba kuryozwa ibibazo bya politiki cyangwa amakimbirane ari hagati y'ibihugu, mu gihe abandi bo bakomeje gusaba ko igitaramo kitaba.
Icyemezo cyo gukura Lagos muri gahunda y'uru ruzinduko kije mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y'ibitero byibasira Abanya-Nigeria muri Afurika y'Epfo, harimo n'urupfu rwa Chika Ibe, Umunya-Nigeria bivugwa ko yiciwe i Cape Town.
Kugeza ubu, Tyla, abamuhagarariye ndetse n'abateguye iki gitaramo ntibaratangaza impamvu yatumye igitaramo cya Lagos gikurwa kuri gahunda, ndetse nta n'itangazo rirashyirwa ahagaragara rivuga niba cyasubitswe cyangwa cyahagaritswe burundu.
