Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal ukomoka muri Afurika y'Epfo akomeje guhesha ishema no gukuraho uduhigo tw'abahanzi batandukanye byumwihariko muri Afurika abikesha indirimbo yise 'Water'.
Uyu muhanzikazi uri mu bahatanye mu bihembo bya Grammy Awards mu cyiciro cya Best African Performance, akomeje guca uduhigo twinshi ku mbuga zose aho ku rubuga rwa Spotify arimo asatira umwanya wa mbere mu bahanzi bumvishwe inshuro nyinshi mu kwezi kumwe.
Tyla ubu ari ku mwanya wa Kabiri aho arya isata burenge Rema uyoboye uru rutonde. Tyla kandi akaba ariwe muhanzikazi uyoboye abandi bagore kuri uru rutonde ku myaka 21 gusa amaze abonye izuba.
Tyla aherutse kuba uwa Gatatu mu bahanzi bo muri Afurika babashije kuza mu myanya ya hafi ku rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe ku rubuga rwa Billboard kandi nabwo abikesha indirimbo ye Water.
Dore urutonde rw'abahanzi bumvishwe cyane mu kwezi kumwe ku rubuga rwa Spotify
1. Rema - 34.3 million
2. Tyla - 29.4M
3. Burna Boy - 18.9 million
4. Tems - 15.05M
5. Libianca - 12.2M
6. Ayra Starr - 11.5M
7. CKay - 11.1M
8. Wizkid - 9.46M
9. Fireboy - 8.8M
10. Soolking - 8.3M
11. Davido - 7.8M

Tyla akomeje guhirwa no guca uduhigo kubera indirimbo ye 'Water'.
