Tyla yahigitse Burna Boy na Wizkid yegukana igihembo cya Best Afrobeats Artist muri American Music Awards

Imyidagaduro - 26/05/2026 9:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Tyla yahigitse Burna Boy na Wizkid yegukana igihembo cya Best Afrobeats Artist muri American Music Awards

Umuhanzikazi w’Umunya-Afurika y’Epfo Tyla yongeye kwandika amateka mu muziki mpuzamahanga, nyuma yo kwegukana igihembo cya Best Afrobeats Artist mu birori bya American Music Awards.

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryakeye tariki ya 25 Gicurasi 2026, bitangirwa i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nyubako ya MGM Grand Garden Arena. 

Tyla yitwaye neza cyane mu njyana ya Afrobeats ikomeje kwigarurira imitima ya benshi ku isi. Si iki gihembo gusa Tyla yatahanye, kuko yanegukanye n’icyiciro cya Social Song of the Year abikesha indirimbo ye “Chanel”, yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zicuruza umuziki.

Mu cyiciro cya Best Afrobeats Artist, Tyla yari ahanganye n’abahanzi bakomeye barimo Rema, Wizkid, Burna Boy ndetse na Asake, ibintu byatumye intsinzi ye irushaho kugira agaciro kanini. 

Ibi bihembo byabaye mu rwego rwo gushimira abahanzi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka ushize.

Tyla yegukanye igihembo cya Best Afrobeats Artist muri American Music Awards


Umwanditsi: Kabano Patrick 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...