Tyla yahakanye amakuru yavugaga ko yasinye muri Roc Nation ya Jay-Z

Imyidagaduro - 07/07/2026 11:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Tyla yahakanye amakuru yavugaga ko yasinye muri Roc Nation ya Jay-Z

Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tyla, yahakanye ku mugaragaro amakuru yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yasinyanye amasezerano na sosiyete y’umuziki ya Roc Nation ya Jay-Z.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira cyane kuri X (yahoze yitwa Twitter) nibwo ubutumwa buvuga ko uyu muhanzikazi wegukanye ibihembo bibiri bya Grammy yaba yarasinye amasezerano akomeye na Roc Nation nyuma yo gusoza amasezerano yavugwaga ko yari afitanye na Epic Records.

Ubu butumwa bwakwirakwijwe cyane bwari buherekejwe n’ifoto yahinduwe igaragaza nk’aho hari icyapa kinini cyo kwamamaza muri Times Square i New York cyanditseho ngo: “Roc Nation welcomes Tyla to the family.”

Uwari washyizeho aya makuru yanavugaga ko Jay-Z ubwe yegereye Tyla nyuma yo gukunda umuziki we ndetse ko bari bamaze kumvikana ku masezerano y’amafaranga menshi.

Nyuma y’uko aya makuru akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi batangiye kuyafata nk’ukuri. Gusa nta tangazo ryigeze ritangwa na Roc Nation, Tyla cyangwa itsinda rimuhagarariye ryemeza ko yinjiye muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Nubwo nta makuru yemejwe yari ahari, ibihuha byakomeje gukwirakwira bitewe n’iyo foto yahinduwe ndetse n’ubutumwa bwakomeje gusubirwamo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Tyla yahisemo kugira icyo abivugaho, aho abinyujije ku nkuru yashyize kuri Instagram Stories yagize ati: “Ntabwo nasinyanye na Roc Nation.” Aya magambo yahise ashyira iherezo kuri ibyo bihuha ndetse yemeza ko amakuru yari amaze iminsi akwirakwira atari ukuri.

Ibi bibaye mu gihe Tyla ari kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise “A*POP”, iteganyijwe gusohoka ku wa 24 Nyakanga.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’iyi album, “A*POP” izaba iriho indirimbo zari zarasohotse mbere zirimo “Chanel”, “Is It” ndetse na “She Did It Again” yakoranye na Zara Larsson.

Ibyabaye kuri Tyla bigaragaza uburyo amafoto n’amakuru bitagenzuwe neza bishobora gukwirakwira vuba ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma abantu benshi bayizera mbere yo kumenya ukuri.


Tyla yahakanye amakuru yavugaga ko yasinye muri Roc Nation ya Jay-Z


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...