Nk’uko
bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo
zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi
b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.
Ikigamijwe
ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka
no kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri
ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka
ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu
bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo Chriss
Eazy wahuriye mu ndirimbo na The Ben uri mu bahanzi yakuze areberaho. Aba
bahanzi bakoze indirimbo bise FOLOMiANA, bahuriyemo na Kevin Kade.
Iyi
ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleéeh, amashusho atunganywa na
Uniquo. Ni indirimbo ya kabiri ihuje Kevin Kade na The Ben nyuma ya Sikosa,
ndetse ni iya mbere Chriss Eazy ahuriyemo na The Ben.
Mu
kuyubaka, aba bahanzi bitije amagambo y’umurongo ukunzwe cyane mu ndirimbo
Hashize Iminsi wa Makanyaga, aho aririmba ati: “Burya bagenzi be urukundo ni
indwara, kandi itavuwe yakwica n’izindi zose.”
Aya
magambo akubiyemo ubutumwa bukomeye ku rukundo, akaba yarasubiwemo muri
Folomiana mu buryo bushya bugezweho, ariko bubitse umuco wo guha agaciro umusanzu
w’abahanzi b’inararibonye.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umwe mu bari mu itsinda ryayikoze, Junior
Giti, yagize ati: “Ni ngombwa ko duha agaciro abahanzi bacu bakuru. Buri wese
aba afite uwo areberaho. Urebye neza, abanyamuziki benshi bakora ibihangano
byabo bafite sample y’indirimbo bagendeyeho. Rero, gukorana na Makanyaga kuri
uyu mushinga byari iby’agaciro kuri twe.”
Yakomeje
avuga ko byabaye ngombwa ko bagirana ibiganiro na Makanyaga Abdul mbere y’uko
batangira imirimo, ndetse bamusaba ko ari we ubwe wacuranga gitari muri iyi
ndirimbo, biturutse ku buhanga n’amateka afite mu muziki nyarwanda.
Mu
zindi ndirimbo zagiye hanze zigakundwa cyane mu kwezi gushize, harimo indirimbo
nshya y’abaraperi Racine na Papa Cyangwa bari mu bahanzi bahagaze neza muri
muzika nyarwanda, bise ‘100’.
Bwiza
uri mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda yashyize hanze album ye ya kabiri yise
“25 Shades” aheruka kumurikira mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi. Ni album
igizwe n’indirimbo umunani.
1. Folomiana – Chriss Eazy, Kevin Kade & The Ben
2. Imisaraba 4 – Bushali
3. 100 – Racine ft Papa Cyangwe
4. Karite Jone – Hertos ft Diez Dola & Bushali
5. Nasara – Bwiza ft Loader
6. Tsunami – RunUp
7. Deja vu – Kenny Sol
8. Mama – Kivumbi King ft Mike Kayihura
9. Street Goat – Zeo Trap
10.Ntibanyurwa – Shemi ft Bulldogg & Ish Kevin
11.Vazi – Chiboo
12.Halo – Dj Phil Peter ft Alyn Sano
13.Ndarahira – Marina
14.Kilode – Fela Music
15.Virus – Hollix ft Ish Kevin
