Twumvane indirimbo 15 zasusurukije Abanyarwanda muri Gicurasi 2025 – VIDEO

Imyidagaduro - 02/06/2025 11:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Twumvane indirimbo 15 zasusurukije Abanyarwanda muri Gicurasi 2025 – VIDEO

Ukwezi kwa Gicurasi k’umwaka wa 2025, kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda by'umwihariko abakunda umuziki kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.

Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo Chriss Eazy wahuriye mu ndirimbo na The Ben uri mu bahanzi yakuze areberaho. Aba bahanzi bakoze indirimbo bise FOLOMiANA, bahuriyemo na Kevin Kade.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleéeh, amashusho atunganywa na Uniquo. Ni indirimbo ya kabiri ihuje Kevin Kade na The Ben nyuma ya Sikosa, ndetse ni iya mbere Chriss Eazy ahuriyemo na The Ben.

Mu kuyubaka, aba bahanzi bitije amagambo y’umurongo ukunzwe cyane mu ndirimbo Hashize Iminsi wa Makanyaga, aho aririmba ati: “Burya bagenzi be urukundo ni indwara, kandi itavuwe yakwica n’izindi zose.”

Aya magambo akubiyemo ubutumwa bukomeye ku rukundo, akaba yarasubiwemo muri Folomiana mu buryo bushya bugezweho, ariko bubitse umuco wo guha agaciro umusanzu w’abahanzi b’inararibonye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umwe mu bari mu itsinda ryayikoze, Junior Giti, yagize ati: “Ni ngombwa ko duha agaciro abahanzi bacu bakuru. Buri wese aba afite uwo areberaho. Urebye neza, abanyamuziki benshi bakora ibihangano byabo bafite sample y’indirimbo bagendeyeho. Rero, gukorana na Makanyaga kuri uyu mushinga byari iby’agaciro kuri twe.”

Yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko bagirana ibiganiro na Makanyaga Abdul mbere y’uko batangira imirimo, ndetse bamusaba ko ari we ubwe wacuranga gitari muri iyi ndirimbo, biturutse ku buhanga n’amateka afite mu muziki nyarwanda.

Mu zindi ndirimbo zagiye hanze zigakundwa cyane mu kwezi gushize, harimo indirimbo nshya y’abaraperi Racine na Papa Cyangwa bari mu bahanzi bahagaze neza muri muzika nyarwanda, bise ‘100’.

Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda yashyize hanze album ye ya kabiri yise “25 Shades” aheruka kumurikira mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi. Ni album igizwe n’indirimbo umunani.

1.     Folomiana – Chriss Eazy, Kevin Kade & The Ben

2.     Imisaraba 4 – Bushali

3.     100 – Racine ft Papa Cyangwe

4.     Karite Jone – Hertos ft Diez Dola & Bushali

5.     Nasara – Bwiza ft Loader

6.     Tsunami – RunUp

7.     Deja vu – Kenny Sol

8.     Mama – Kivumbi King ft Mike Kayihura

9.     Street Goat – Zeo Trap

10.Ntibanyurwa – Shemi ft Bulldogg & Ish Kevin

11.Vazi – Chiboo

12.Halo – Dj Phil Peter ft Alyn Sano

13.Ndarahira – Marina

14.Kilode – Fela Music

15.Virus – Hollix  ft Ish Kevin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...