Kugeza ubu hari indirimbo zengetse zitezweho gufasha
abanyarwanda kuryoherwa n’iyi mpeshyi bitewe n’ubuhanga zikoranwe ndetse
n’abazigizemo uruhare. Mu njyana zose, abahanzi nyarwanda barakaniye bakora umuziki mwiza, bisobanuye
ko nta muntu n’umwe uzagira irungu muri iyi mpeshyi.
Mu gihe uyu mwaka ugeze muri kimwe cya kabiri cyawo, abahanzi barimo RunUp, umusore uri kuzamuka neza cyane, Chriss Eazy afatanyije na The Ben ndetse na Kevin Kade, Element, Platin P, King James, Afrique wari umaze igihe atumvikana mu muziki n'abandi benshi bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo ziryoheye amatwi, none zikomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga ndetse hirya no hino mu tubari, mu birori, mu bitaramo n'ahandi zikomeje gucurangwa ku bwinshi.
Kuri uru rutonde kandi, hariho indirimbo zinyuranye
zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye kuva uyu mwaka watangira, ariko zikaba
zikomeje gutigisa imbuga no kwigarurira imitima y’abakurikiranira hafi umuziki
nyarwanda.
Mu ndirimbo ibihumbi n’ibihumbi zagiye agahagaraga
muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zakwinjiza neza mu mpeshyi ya
2025:
1. Tsunami – RunUp
2. Folomiana - Chriss Eazy, Kevin Kade & The Ben
3. 2009 – Platini P
4. Nisindiye – Real Roddy
5. TOMBÉ - Element Eleéeh
6. Deja vu – Kenny Sol
7. Mowana – King James
8. Sana – Afrique
9. Ratata – Diez Dola
10.Aaah – Olimah
Bonus track:
1. Nasara – Bwiza ft Loader
2. 100 – Racine ft Papa Cyangwe
3. Dejavu – Fifi Raya ft B Threy
4. Halo – Dj Phil Peter ft Alyn Sano
5. Ntibanyurwa - Shemi ft Bull Dogg & Ish Kevin