Iki
gitaramo giteganyijwe ku wa 4 Mata 2026 i Bruxelles mu Bubiligi, kiri mu
ruhererekane rw’ibitaramo yise “Umuyoboro 25 Europe Concert”, bigamije kwegera
abakunzi b’umuziki we batuye i Burayi no kubasangiza ubutumwa bwo kuramya Imana
mu buryo bwihariye.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alexis Dusabe yavuze ko iki gitaramo atari
igitaramo gisanzwe cyo kuririmba gusa, ahubwo ari urugendo rw’umwuka rugamije
gusubiza abantu ku Mana.
Yagize
ati: “Iki si igitaramo gisanzwe. Ni urugendo rw’umwuka rugamije gusubiza abantu
ku ‘akatanga ka mbere’. Turifuza ko umuntu wese uzaza azahura n’Imana mu buryo
bwimbitse.”
Yongeyeho
ko intego nyamukuru ari uko abazitabira bazava aho bari bafite amahoro n’umunezero
mu mutima, ndetse bakiyumva begereye Imana kurushaho.
Dusabe
yasobanuye ko bahisemo gukorera iki gitaramo i Bruxelles bitewe n’umubare
munini w’Abanyarwanda n’Abarundi baba i Burayi, bafite inyota y’ibikorwa
by’umwuka nk’ibi.
Ati: “Hari Abanyarwanda n’inshuti zabo bafite inyota y’umwuka, ariko amahirwe yo
kubona ibitaramo nk’ibi ntaba menshi. Twabonye ari byiza kubegera.”
Abazitabira
iki gitaramo bazahabwa umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo
buhoraho, aho indirimbo zizajya zikurikirana zituma abantu binjira mu mwuka wo
kwihana, kwakira ubuntu bw’Imana no kubona ihumure.
Ni
igitaramo kandi kizaba kirimo amarangamutima menshi, kigamije gufasha abantu
kongera kwiyumva mu rukundo rw’Imana.
Mu
rwego rwo kurushaho kongera uburemere bw’iki gitaramo, Alexis Dusabe azahurira ku
rubyiniro n’abandi bahanzi barimo René Patrick, Tracy ndetse n’abandi bakorera
i Burayi.
Ibi
biteganyijwe gutuma igitaramo kiba kinini kurushaho, kikagira n’icyanga
cyihariye gihuza abahanzi batandukanye mu murimo umwe wo kuramya Imana.
Amatike
y’iki gitaramo yamaze kugera hanze, aho abifuza kuyagura basabwa kureba amakuru
ari ku byapa byamamaza (affiche) byashyizwe ahagaragara.
Alexis Dusabe yashishikarije abazitabira kuza biteguye kwakira impinduka mu buzima
bwabo, ati “Muze mwiteguye guhura n’Imana. Ntibizaba igitaramo gusa, bizaba
igihe cyo kwakira ubugingo bushya.”
Uyu
muhanzi asoza agaragaza icyizere gikomeye ku musaruro w’iki gitaramo, aho
yemeza ko kizagira ingaruka nziza ku mitima y’abazacyitabira.
Ati: “Twizeye ko kizasiga impinduka mu mitima y’abantu. Hari abazongera kwizera,
abandi bagasubira ku rukundo rwa mbere, bose bagasubira mu buzima bwuzuye
ibyishimo n’ihumure.”
Iki
gitaramo kizabera i Bruxelles ku Rue Birmingham 54, 1080 Bruxelles, ku wa 4
Mata 2026 guhera saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30), kikaba gitegerejwe n’abatari
bake mu batuye i Burayi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Alexis Dusabe yatangaje ko igitaramo cye cya mbere i Burayi giteganyijwe ku wa 4 Mata 2026 i Bruxelles, yizeye ko kizahindura imitima y’abazacyitabira

Mu
gitaramo cye “Umuyoboro 25 Europe Concert”, Alexis Dusabe yavuze ko atari
ukwishimisha gusa, ahubwo ari urugendo rw’umwuka rugamije gusubiza abantu ku
Mana



Alex
Dusabe arateganya kwagura ibikorwa bye i Burayi, aho yatangiriye i Bruxelles mu
gitaramo cyitezweho guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo mu bihe by’umwuka
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA ALEXIS DUSABE
